skol
fortebet

Rulindo:Umusore yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina afatanyije n’umukozi wo mu rugo

Yanditswe: Friday 05, Feb 2021

Sponsored Ad

Umusore wo mu Kagari ka Rudogo mu Murenge wa Cyinzuzi, Akarere ka Rulindo yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyina umubyara, afatanyije n’umukozi wo muri urwo rugo.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko muri urwo rugo habaga umukecuru n’umukozi wo mu rugo wahiriraga inka ubwatsi ndetse n’undi musore [umuhungu w’uwo mukecuru].

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Kane tariki 4 Gashyantare 2021, nibwo umuturage yanyuze muri ako gace abona uwo mugabo n’umusore bari hafi y’inzira baramuhamagara bamwereka umurambo w’uwo mukecuru.

Uwatanze amakuru yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uwo muturage yahise abona abo bantu babiri bafite isuka iriho amaraso ahita ahamagaza ubuyobozi bw’ibanze buhita bubafata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rudogo, Oswald Kanyoni, yemereye IGIHE ko uwo mukecuru yapfuye ndetse hakekwa uwo muhungu we n’umukozi wo mu rugo ariko hakaba hagikorwa iperereza.

Gitifu Kanyoni yavuze ko “uwo muhungu we, n’umukozi bose bahise batabwa muri yombi aho bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi mu gihe iperereza rigikomeje.”

Abaturanyi bashyize mu majwi umuhungu wa Nyakwigendera bavuga ko yakunze kugaragaza ibikorwa by’imitwarire mibi n’ubwihebe.

Gusa ngo yari asigaye aba muri Kigali aho yakoraga akazi ko kotsa inyama gusa ngo muri iyi minsi yari yaratashye ajya kuba iwabo nyuma y’aho Umujyi wa Kigali ushyizwe muri guma mu rugo.

Inkuru ya IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa