skol
fortebet

Rusizi: Umugabo akurikiranyweho gutema umukobwa we amuziza kurya ibishyimbo byari mu nkono akabimara

Yanditswe: Wednesday 27, Dec 2017

Sponsored Ad

Umugabo wo mu murenge wa Bugarama Akagari ka Nyange ari mu maboko ya polisi nyuma yo gutema umukobwa we w’ imyaka 15 amuketseho kurya ibishyimbo byari mu nkono akabimaramo.
Nk’ uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ uburengera IP Eulade Gakwaya yabitangarije Ikinyamakuru UMURYANGO byabaye saa mbili z’ ijoro kuri uyu wa Kabili tariki 26 Ukuboza 2017.
Yagize ati “Mu gihe cya saa mbili n’ igice hari umugabo ukekwaho kuba yakomerekeje umwana we w’ umukobwa, umwana yatwawe kwa muganga umugabo ari mu (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo mu murenge wa Bugarama Akagari ka Nyange ari mu maboko ya polisi nyuma yo gutema umukobwa we w’ imyaka 15 amuketseho kurya ibishyimbo byari mu nkono akabimaramo.

Nk’ uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ uburengera IP Eulade Gakwaya yabitangarije Ikinyamakuru UMURYANGO byabaye saa mbili z’ ijoro kuri uyu wa Kabili tariki 26 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Mu gihe cya saa mbili n’ igice hari umugabo ukekwaho kuba yakomerekeje umwana we w’ umukobwa, umwana yatwawe kwa muganga umugabo ari mu maboko ya polisi”

Uyu mwana ngo yari yariye ibishyimbo byari mu nkono abimaramo. Polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyatumye uyu mugabo atema umwana nk’ uko UMURYANGO wabitangarijwe na IP Gakwaya ngo ibizava mu iperereza nibyo bizemeza icyo uyu mugabo yahoye umwana we.

Uyu mugabo afite umugore n’ abandi bana; icyaha ni kimuhama azahanwa n’ ingingo ya 148 aho iteganya ko uhamwe n’ icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ahanishwa igifungo kirennze amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri.

Iyo bigaragaye ko nyiri uguhamwa n’ icyaha cyo gukubita no gukomeretsa yabikoze yabigambiriye ahanishwa igifungo cy’ imyaka kuva kuri ibiri kugera kuri itatu n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda arenze ibihumbi 100 kugera ku bihumbi 500.

Uyu mwana arimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Islamic Bugarama naho se afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bugarama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa