skol
fortebet

Rusizi: Umugabo ufite abana 5 amaze iminsi 3 mu musarane yaguyemo

Yanditswe: Wednesday 08, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwaga Hategekimana Vincent amaze iminsi itatu mu mwobo wa metereo 25 aho yaguyemo ubwo yageragezaga gukura ibyangombwa byari byaguyemo ku gihembo cy’amafaranga ibihumbi 30 Frw . Ni mu kagari ka Kabakobwa ko mu murenge wa Gashonga w’akarere ka Rusizi.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’umurenge wa Gashonga buratangaza ko nubwo atarakurwamo ariko ngo hitabajwe ubufasha bwose hari icyizere ko ashobora kurara akuwemo kuri uyu wa gatatu.

Uyu mugabo ngo yaguye muri ubu bwiherero bwa metero 25 z’ubujyakuzimu kuwa mbere tariki ya 6 Kanama 2018 ahagana saa tanu z’amanywa,nyuma yo kumvikana n’umusore ko we na bagenzi be babiri nibaramuka bamukuriyemo ibyangombwa bye byari byatakayemo ari bubishyure amafaranga ibihumbi 30 Frw bi ko kumuha umugozi awufata mu maboko amanuka muri uwo mwobo agezemo abura umwuka maze ahita arekura umugozi bagenzi be biruka batabaza ko Hategekimana Vincent yapfiriye muri uwo mwobo ndetse uwitwa Irabaruta Jean Damascene wari watanze icyo kiraka ahita aburirwa irengero.

Hifashishijwe ubutabazi bushoboka kugeza nubwo batira imashani nini zikora imihanda ngo harebwe ko yakurwamo ariko biracyari ingume nkuko byatangajwe na Nyirazaninka Antoinette,umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Gashonga.

Hategekimana Vincent wari usanzwe abeshejweho no gushabika bivugwa ko yabanje kujya muri uyu mwobo ku cyumweru maze akazibiranywa n’umwuka bityo akazamuka mu mwobo adakuyemo ibyo byangombwa ngo yahise yiyemeza kugaruka bukeye ari nabwo yahitaga agwamo.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kutajya bishora mu kazi kashyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse akanashishikariza abaturage kutajya bacukura ubwiherero burebure ngo kuko iyo habaye ikibazo nk’ki bigorana gutanga ubutabazi.

Naramuka Apfuye ,uyu Hategekimana Vincent araba asize umugore n’abana 5.

Ibitekerezo

  • Bible ivuga ko "gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi byinshi".Urugero,kuyakunda bitera ubwicanyi,ubujura,ubusambanyi,coup d’état,ruswa,intambara,etc...Ku rundi ruhande,bible idusaba "kunyurwa" n’ibyo dutunze (1 Timote 6:6).Tujye dukora ibintu nkuko bible ibyigisha.Iyo tubyanze,bitugiraho ingaruka mbi.Uyu waguye mu musarane,iyo aza kumva ibyo bible ivuga,ntabwo aba yiyahuye muli 25m.Kubera ko bible itubuza gukabya gukunda amafaranga kandi tukanyurwa n’ibyo dufite.Abantu bose bakora ibyo bible itubuza,imana izabarimbura ku munsi w’imperuka,isigaze abantu bayumvira gusa.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Hanyuma ihindure isi paradizo.Niba ushaka kuzabaho iteka muli iyo paradizo,kora ibyo bible idusaba,ushake imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa