skol
fortebet

Rusizi: Umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 56 bamusanze yapfiriye muri Lodge (Yavuguruwe)

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ngoga Bandora Alexandre bamusanze yapfiriye muri rimwe mu macumbi akodeshwa(Lodge) rizwi ku izina ry’ ’Umucyo’ riherereye mu mudugugu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe Umurenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’ Iburengerazuba.
Amakuru y’ urupfu rwa Nyakwigendera wari ufite imyaka 56 y’ amavuko yamenyekanye ahagana mu saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba kuri uyu wa 4 Mutarama 2017.
Ntabwo haramenyekana icyateye uru rupfu, gusa amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango.rw aravuga (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ngoga Bandora Alexandre bamusanze yapfiriye muri rimwe mu macumbi akodeshwa(Lodge) rizwi ku izina ry’ ’Umucyo’ riherereye mu mudugugu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe Umurenge wa Kamembe ho mu karere ka Rusizi mu ntara y’ Iburengerazuba.

Amakuru y’ urupfu rwa Nyakwigendera wari ufite imyaka 56 y’ amavuko yamenyekanye ahagana mu saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba kuri uyu wa 4 Mutarama 2017.

Ntabwo haramenyekana icyateye uru rupfu, gusa amakuru agera ku kinyamakuru Umuryango.rw aravuga ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe ngo abaganga basuzume icyaba cyateye uru rupfu rwatunguranye.

Ndabananiye Jean Bosco ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kamembe yavuze ko ku munsi w’ ejo ahagana mu ma saa kumi aribwo umukozi ukora isuku muri Lodge Umucyo yagiye kureba Nyakwigendera ngo amukorere isuku agasanga yapfiriye iruhande rwa Gaz n’ ibyo yari atetse byashiririye. Birakekwa ko yaba yarishwe na gaz yari atekesheje.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburengerazuba CIP Theobald Kanamugire yabwiye Umuryango.rw ko nyakwigendera yari injenieri mu bwubatsi akaba yari amaze amezi arenga 6 acumbitse muri Lodge Umucyo.

Yagize ati “ Yari amaze amezi 6 ahacumbitse muri Lodge ejo mu ma saaha y’ umugoroba bamusangamo yitabye Imana. Ni Engineer mu bwubatsi afite kampani yakoreraga ntibuka iyo ariyo”

CIP Kanamugire yavuze ko polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyateye uru rupfu ngo iri perereza ninaryo rizagaraza niba Nyakwigendera hari umuntu bari bafitanye amakimbirane.

Ngabo avuka mu I Gikondo mu mujyi wa Kigali, yari amaze umwaka akora mu bijyanye n’ amazi mu karere ka Rusizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa