skol
fortebet

Rusizi: Umunyemari yateye ubwoba umunyamakuru amubuza gutangaza akarengane akorera abaturage

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu murenge wa Bugarama ,mu karere ka Rusizi baturanye n’inyubako z’umunyemari ziri ahazwi nko kuri VIP baravuga ko babangamirwa n’amazi aziturukaho akabasenyera.

Sponsored Ad

Uyu munyemari we yabwiye umunyamakuru ko niyibeshya agatangaza iyi nkuru biribumugireho ingaruka naho ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko butari buzi iby’iki kibazo.

Ni abaturage batuye mu mudugudu wa Kabusunzu mu kagari ka Pera ko mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bavuga ko iyo imvura yaguye amazi aturuka ku nyubako z’ubucuruzi bw’akabari kazwi nko kuri VIP k’uwitwa Rangira Bernadette,abasenyera, aba baturage bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha bukabwira uyu munyemari gufata amazi aturuka ku nzu ze maze akareka kujya abasenyera.

Umunyamakuru wa TV na radio One yifuje kumenya icyo uyu Rangira avuga kuri ibi bivugwa n’aba baturage maze amwuka inabi amubwira ko we asanzwe avugana na n’uwo yise Colonel bityo rero ko niyibeshya agatangaza inkuru yuko hari amazi aturuka iwe agasenyera abaturage bitaza kumugwa amahoro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama Ntivuguruzwa Gervais we avuga ko iki kibazo cy’aya mazi aturuka kuri izi nyubako akangiririza abaturage atarakizi,akomeza avuga ko bagiye kugikurikirana akabizeza ko kiri buhite gikemuka.

Ukurikije uburyo Rangira Bernadette yakanze umunyamakuru wamuvugishaga byagorana ko hari umuturage wamuhagarara imbere amubwira iby’uko amazi aturuka iwe ababangamiye.

Ibi bibaye nta minsi ibiri irashira Umuyobozi w’ ikigo cy’ amashuri cya Murira yanze kuvugisha itangazamakuru ahubwo akiruka.

Aba baturage ba akarere ka Rusizi barimo kugaragaza iyi myitwarire imbere y’ itangazamakuru mu gihe mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2018 Uwari Umuyobozi w’ aka karere Harerimana Frederic uherutse kwegura yabujije abaturage b’ aka karere kuvugisha itangazamakuru avuga ko ntacyo rimarira abaturage uretse kubataranga.

Ibitekerezo

  • Ndumva ari icyorezo muri Rusizi. Itangazamakuru ndabona barirwanya kandi rifitiye akamaro kanini abaturage. Ariko uyu munyemari we yiteje ibibazo bikomeye kuko umuturage utera ubwoba abaturanyi yagakwiye gukurikiranwa na Polisi kandi natekereza ko polisi ya Rusizi idatinya uyu "munyemali"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa