skol
fortebet

Rusizi: Umurambo w’ umwana w’ imyaka ibiri watoraguwe mu mufuka

Yanditswe: Monday 10, Apr 2017

Sponsored Ad

Umurambo w’umwana w’imyaka 2 witwa Uwamahoro Claudine, watoraguwe mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuwa gatandatu mu mudugudu wa Ruganzu, akagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi.Uyu mwana ngo akaba yari yabuze ku cyumweru tariki ya 3 Mata 2017.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Ngirabatware James, yatangaje uyu mwana abyarwa n’umusore witwa Habineza Jean Pierre, uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.
Ngo yamubyaranye n’umukobwa witwa Nyampinga (...)

Sponsored Ad

Umurambo w’umwana w’imyaka 2 witwa Uwamahoro Claudine, watoraguwe mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuwa gatandatu mu mudugudu wa Ruganzu, akagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye, mu karere ka Rusizi.Uyu mwana ngo akaba yari yabuze ku cyumweru tariki ya 3 Mata 2017.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Ngirabatware James, yatangaje uyu mwana abyarwa n’umusore witwa Habineza Jean Pierre, uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko.

Ngo yamubyaranye n’umukobwa witwa Nyampinga Francine bari mu kigero kimwe, uyu mukobwa ngo akaba atagiraga aho aba hazwi, gusa ngo uyu musore bivugwa ko asanzwe aba i Burundi, ngo hari inzu yari yarakodesheje muri uyu mudugudu wa Ruganzu akaba ari yo babanagamo iyo uyu musore yabaga yaje.

Uyu musore abaturage bo muri uyu mudugudu ngo bari bamubonye ari kuwa gatandatu ari kumwe n’uyu bita umugore we muri iyo nzu, ku cyumweru nimugoroba ngo babona ari kumwe n’aka kana avuga ko akajyanye kugatembereza mu mashyuza no kukoza muri ayo mazi ashyushye, ngo kuva icyo gihe ari umugabo ntiyongeye kuboneka, n’umwana ntiyongeye kuboneka.

Icyaje gutera urujijo abaturage nk’uko bamwe babitangarije Imvaho Nshya, ngo ni uko bari bamaze icyumweru cyose babona uyu mugore ariko ntibamubonane umwana, bakibaza aho uwo mwana ari.

Umwe muri bo yagize ati “Amakenga twayagize kare nubwo tutahise tubibwira inzego zishinzwe umutekano kuko uyu mugore nubwo atagira aho aba hatafika ariko aho yajyaga agenda ahingiririza cyangwa arara, cyangwa n’uwo musore wamumubyariye yaje, twabonaga afite umwana.

Ariko byaje kudushobera tubonye umuntu amara icyumweru cyose nta mwana tumubonana, uwo musore na we ntitwongere kumubona, byaduteye akoba mu mitima dutangira kubyibazaho byinshi, none dore umwana agaragaye yarapfiriye mu mufuka bamushyizemo.”

Gitifu Ngirabatware akomeza avuga ko inkuru bayimenye mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuwa gatandatu, ubwo abana bajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo hafi y’umugezi wa Bukokwe uturuka ku mashyuza aho bivugwa ko yari yagiye kumutembereza.

Ati “Abana bahiraga ubwatsi hafi y’uwo mugezi babonye umufuka urimo ibintu bituma isazi ni ko guhita biruka babibwira abantu bakuru, bagiye kureba basanga ni urwo ruhinja rw’imyaka 2 gusa ruhambiriyemo rwaratangiye kwangirika, amakuru ahita atangwa yo gushakisha nyina umubyara waje gufatirwa mu ma saa sita z’ijoro mu kagari ka Shara, mu murenge wa Muganza.”

Uyu mugore Nyampinga Francine ngo yahise atabwa muri yombi akaba ari kuri sitasiyo ya polisi ya Nyakabuye kugira ngo asobanure neza iby’urwo rupfu n’ukuntu yari amaze icyumweru cyose atavuga aho yashyize umwana, uwo mugabo we birakekwa ko ari we waba waramunize akamuzingira muri uyu mufuka akamujugunya hariya akisubirira i Burundi, akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Mu butumwa bwahawe abaturage, basabwe kujya bahita batanga amakuru ku cyo babonye kidasanzwe kuko nk’uyu mugore iyo ahita abazwa iby’uyu mwana byari kumenyekana kare ariko bimenyekanye umurambo warangiritse cyane ku buryo ngo byasabye ko umuganga waturutse mu bitaro bya Mibilizi aza kuwusuzumira aho wari uri kuko utashoboraga kugezwa ku bitaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa