skol
fortebet

Rusizi: Uwarakotse Jenoside yakubiswe ikintu mu mutwe ararusimbuka

Yanditswe: Monday 10, Apr 2017

Sponsored Ad

Uwizeyimana Bernadette, umubyeyi warokotse jenoside yakorewe abatutsi utuye mu mudugudu w’ Ituze Akagari ka Mpera mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi yatewe icyuma mu mutwe n’ umuntu utaramenyana ku bw’ amahirwe ararusimbuka.
Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2017, ubwo uwo mubyeyi yari mu nzira yerekeza mu murima.
Umunyamabanganshingwabikorwa w’ umurenge wa Bugarama Rukazambuga Gilbert yavuze ko uwo mubyeyi yakubiswe ikintu mu mutwe n’ umugabo bahuriye mu (...)

Sponsored Ad

Uwizeyimana Bernadette, umubyeyi warokotse jenoside yakorewe abatutsi utuye mu mudugudu w’ Ituze Akagari ka Mpera mu murenge wa Bugarama ho mu karere ka Rusizi yatewe icyuma mu mutwe n’ umuntu utaramenyana ku bw’ amahirwe ararusimbuka.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2017, ubwo uwo mubyeyi yari mu nzira yerekeza mu murima.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’ umurenge wa Bugarama Rukazambuga Gilbert yavuze ko uwo mubyeyi yakubiswe ikintu mu mutwe n’ umugabo bahuriye mu nzira.

Yagize ati “Byari mu ma saa moya za mu gitondo, nibwo abaturage baduhamagaye batubwira ko hari umudamu witwa Uwizeyimana Bernadette w’ imyaka 32….ubwo yari agiye guhinga mu muririma ababyeyi babasigiye , iyo mirima ikaba iherereye mu kagari Ryankana, yahuye n’ umuntu uhagaze w’ umugabo, atangira kumubaza amazina y’ abantu bishwe muri Jenoside.Mu by’ ukuri amubwira ko abo bantu atabazi, ntibyatinze yahise amubwira ngo naryame hasi, acunama ahita amukubita ikintu mu mutwe”

Rukazambuga yavuze ko atari ubwa mbere uwo mubyeyi ahohotewe n’ abagizi ba banabi dore ngo bigeze no gusanga mu rugo iwe urwandiko ruvuga ko azicwa. Ngo hashize iminsi mu rugo iwe hararayo irondo.

Uyu muyobozi avuga ko Uwizeyimana yatabawe n’ undi mugore wo muri ako gace. Avuga kandi ko Uwizeyimana yabwiye ubuyobozi ko atabashije kumenya niba icyo bamukibise ari icyuma cyangwa ibuye.

Rukazamabuga yabwiye RBA ko uwakoze ibyo ataramenyekana cyokora ngo bagiye gukorana inama n’ abaturage bakore iperereza.

Ubwo bugizi bwa nabi bwabereye kuri metero 800 uvuye ku mupaka w’ u Rwanda n’ u Burundi. Aho bwabereye niho haherutse kurasirwa abantu babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa