skol
fortebet

Rutsiro: Abanyeshuri ba GS Kigamba bashyizeho itsinda ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro ikomeje ibiganiro mu mashuri byo gushishikariza abanyeshuri gukumira no kurwanya ibyaha, inabakangurira kwibumbira mu matsinda yo kubirwanya.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 13 Werurwe, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri aka karere Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi, ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kwirinda ibyaha mu karere ka Rutsiro Uwimana Joseph, (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro ikomeje ibiganiro mu mashuri byo gushishikariza abanyeshuri gukumira no kurwanya ibyaha, inabakangurira kwibumbira mu matsinda yo kubirwanya.

Ni muri urwo rwego ku itariki ya 13 Werurwe, umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri aka karere Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi, ari kumwe n’umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kwirinda ibyaha mu karere ka Rutsiro Uwimana Joseph, yatanze ikiganiro mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Kigamba riherereye mu murenge wa Rusebeya ryigamo abanyeshuri 700 n’abarezi babo 42.

Aba banyeshuri n’abarezi babo bakaba barahawe ibiganiro ku gukumira no kwirinda ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’irikorerwa mu ngo, kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, akamaro k’ubukorerabushake mu iterambere ry’igihugu, no kwirinda guta amashuri.

AIP Mugenzi yaravuze ati:”Mu ngo iwanyu hashobora kuba haberamo ihohoterwa, ntimukwiye kuriceceka kuko twese turasabwa kuryirinda kuko ari kimwe mu byaha bibangamiye umutekano w’abaturage.”

Yakomeje abwira aba banyeshuri n’abarezi babo kwirinda ibiyobyabwenge kuko bibagiraho ingaruka nyinshi zirimo guta amashuri bakishora mu bikorwa bibi ku buryo uwabinyoye atagera ku ntego yari yarihaye zo kwiteza imbere no guteza imbere igihugu. Aha yaravuze ati:” Urubyiruko nimwe bayobozi b’ejo hazaza b’iki gihugu. Mukwiye kwitwara neza natwe abarezi dufite inshingano zo kubarera neza kugirango muzavemo abaturage babereye igihugu kandi bashobora kugiteza imbere.”

AIP Mugenzi yasabye abanyeshuri cyane cyane ab’igitsina gore kwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano cyangwa akababwira ko agiye kubashakira amashuri meza cyangwa akazi hanze y’igihugu kuko aba agamije kubashora mu busambanyi no kubakoresha imirimo ivunanye iyo abagejeje mu mahanga.

Nyuma y’ibi biganiro, abanyeshuri n’abarezi bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no gusobanuza ibyo batumvaga neza, biyemeza gushyira imbaraga mu matsinda yo kurwanya ibyaha basanganywe ndetse bahita banashyiraho irindi tsinda ryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kigo cyabo, baniyemeza kuzageza ubutumwa bahawe mu miryango yabo naho batuye.

Umuyobozi w’iri shuri Biziyaremye Boniface yashimye Polisi y’u Rwanda kuba idahwema gutanga ibiganiro bigenewe abanyeshuri bigamije kubarinda ibyaha bitandukanye, avuga kandi ko urugamba rwo kurwanya ibyaha bitagomba guharirwa Polisi yonyine ko ahubwo ari inshingano za buri munyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa