skol
fortebet

Rutsiro: Umusaza w’ imyaka 60 yafatiwe mu cyuho asambanya agakobwa k’ imyaka 8 atema intoki za nyina w’ akana

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusaza uri mukigero cy’ imyaka 60 yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’ umukobwa w’ imyaka 8 ahita atabwa muri yombi umwana ajyanwa kwitabwaho n’ abaganga.
Uyu musaza ngo yahengereye umugore we n’ abana be badahari asambanya umwana w’ umuturanyi, bivugwa ko bafitanye isano.
Nyina w’ akana uturanye n’ uyu musaza muri metero 200 ngo yumvise akana ke gataka agenda agiye kureba ibibaye asanga uyu musaza tutifuje gutangaza amazina ye kubera impamvu z’ umutekano we yihereranye aka gakobwa mu nzu arimo (...)

Sponsored Ad

Umusaza uri mukigero cy’ imyaka 60 yafatiwe mu cyuho asambanya umwana w’ umukobwa w’ imyaka 8 ahita atabwa muri yombi umwana ajyanwa kwitabwaho n’ abaganga.

Uyu musaza ngo yahengereye umugore we n’ abana be badahari asambanya umwana w’ umuturanyi, bivugwa ko bafitanye isano.

Nyina w’ akana uturanye n’ uyu musaza muri metero 200 ngo yumvise akana ke gataka agenda agiye kureba ibibaye asanga uyu musaza tutifuje gutangaza amazina ye kubera impamvu z’ umutekano we yihereranye aka gakobwa mu nzu arimo kugasambanya.

Byabereye mu murenge wa Kivumu, akagari ka Karambo mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’ iburengerazuba.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kivumu Bisangwabagabo Sylvestre yatangarije Umuryango ko uyu musaza yafashwe n’ umugore wumvise akana gataka.

Yagize ati “Umugore yumvise umwana utaka ajya kureba igitakisha uwo mwana, uwo mugabo w’ imyaka nka 59 yumvise imirindi asohoka asa n’ ufite isoni, wa mwana amusohoka inyuma. Wa mudamu ahita atabaza abantu uwo mugabo ajyanwa kuri polisi noneho uwo mwana ajyanwa kwa muganga, ibyo ni nzi”

Amakuru Umuryango uhabwa n’ abatuye aho ibi byabereye yemeza ko abaganga basuzumye uyu mwana bagasanga koko yafashwe ku ngufu.

Andi makuru Umuryango wamenye ni uko uyu mugabo yatemye intoki za nyina w’ umwana wasambanyijwe. Nyina w’ uyu mwana niwe mugore wabafashe.

Bisangwabagabo yatangarije Umuryango ko uyu musaza afitanye isano y’ amaraso n’ uyu mwana w’ umukobwa gusa ngo ntabwo yibuka neza isano bafitanye iyo ariyo.

Uyu musaza yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kivumu ku wa Kane w’ icyumweru gishize tariki 20 Nyakanga ubwo ibi byari bikimara kuba.

Ahamwe n’ icyaha cyo gusambanya umwana ku ngufu yaba abaye uwa gatatu uhamwe n’ iki cyaha wo mu murenge wa Kivumu mu gihe kitarenze umwaka umwe. Yahanishwa igifungo kitari munsi y’ imyaka 25.

Gitifu Bisangwabagabo avuga ko impamvu muri uyu murenge hagaragara ibibazo byinshi by’ abagabo bafata ku ngufu abana biterwa n’ ubukene butera uburangare bw’ ababyeyi.

Yagize ati “Icya mbere mbona kibitera ababyeyi barangarana uburere bw’ abana babo. Bafite ikibazo cy’ ubukene butuma bajya gushakisha imirimo hirya no hino ntibite ku bana babo”.

Uyu muyobozi asaba abayeyi kubyara bake bashoboye kurera kandi bakita ku burere bw’ abana babo ntibabarutishe imirimo bakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa