skol
fortebet

Rwamagana: Abagizi ba nabi bitwaje intwaro bishe umupasiteri bamuteye ibyuma

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye,abagizi ba nabi 9 bitwaje intwaro bateye umudugudu wa Gitaraga, Akagari ka Nyarukombe, Umurenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, bica umupasiteri basiga abaturage 4 baziritse, banatwara telefone 7 zabo.

Sponsored Ad

Umupasiteri wishwe yitwa Bapfakurera Théoneste,yayoboraga itorero Hope of Jesus ariko ryari rimaze iminsi ridakora kuko ryari mu nsengero zafunzwe kuko zitujuje ibisabwa.Pasiteri Bapfakurera yari umugabo wubatse ufite abana bane.

Amakuru avuga ko aba bagizi ba nabi biyitiriraga inzego z’umutekano,basanze uyu mupasiteri aho yari ari na mugenzi we, ngo bigaragara ko bamuteye ibyuma bakanamukubita inyundo mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abaturage babahamagaye bababwira ko hari abagizi ba nabi babateye bitwaje imbunda ariko harimo n’iz’ibipupe, kuko haje no kuboneka igipupe cy’imbunda bahataye.

Yavuze ko abo bafashe bari abantu batanu bakicamo umwe ari we Bapfakurera, basanze muri ’boutique’, batatu bakababoha naho umwe ari na we nyiri iyo boutique babashyizemo akihisha muri ’Comptoir’.

Ati “Bari abantu bagera nko ku icyenda, usibye telefoni bagiye baka abantu kugira ngo badahita baterefona ngo batange amakuru, urebye nta kindi batwaye. Byari nk’umugambi gusa wo kwica”.

Bahati avuga ko ikigaragara ari uko aba bagizi ba nabi barashe n’isasu kuko ubuyobozi, Polisi na RIB, bahageze bakahasanga igitoyi cy’isasu rya pisitoli, urebye barashe nko mu kirere, barangiza bakanahasiga igipupe cy’imbunda.

Uyu muyobozi avuga ko ibikorwa nk’ibyo bitari biherutse kuko umutekano wari usanzwe uhari. Ikindi ni uko abo bagizi baje baturutse ahandi kuko nta muturage mu bo bahuye wabamenye.

Ati “Abaturage ngo babonaga batabazi kuko ngo harimo abipfutse n’abambaye ‘mask’ bigaragara ko ari nk’umugambi bari bateguye, hari uwo bashaka kwica. Bamaze kubikora bahita bagenda, abababonye bavuga ko banyuze mu nzira yambuka i Masaka”.

Abantu bari aho byabereye ngo babatse amatelefone kugira ngo badatanga amakuru. Yakomeje avuga ko babanje gutera ubwoba abaturage biyitirira inzego z’umutekano.

Ati: “…uwo mu Pasiteri bamusanze aho anywa fanta bamwiciramo, abandi bane bari kumwe babakingirana mu nzu barababoha, babapfuka iminwa barangije barigendera.”

Nyuma y’iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, ubuyobozi, polisi na RIB, baganirije abaturage babasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe babona hari abantu bashobora kuza mu mudugudu cyangwa aho batuye batizeye bagatanga amakuru.

Umurambo wa Bapfakurera wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma naho abagizi ba nabi bakomeje gushakishwa.

Source: IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa