skol
fortebet

Rwamagana: Urujijo ku kishe abanyeshuri 5 bo mu kigo kimwe mu kwezi kumwe

Yanditswe: Thursday 19, Jul 2018

Sponsored Ad

Ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cya Murambi giherereye mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, baravuga ko bahangayikishijwe n’imfu z’uruhererekane z’abana batanu bigaga mu ishuri rimwe ry’umwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku buryo ngo imfu zabo ziteje urujijo.

Sponsored Ad

Aba babyeyi barerera kuri iki kigo cy’amashuri cya Murambi bavuga ko impungenge ari nyinshi bitewe n’izi mfu z’abana b’abanyeshuri zimaze iminsi zigaragara muri iki kigo. Nk’uko ababyeyi barimo n’abapfushije abana baganiriye na TV1 na Radio1 babivuga ngo mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa abana b’abanyeshuri batanu bamaze gupfa mu buryo buteye urujijo bigatuma bagira amakenga ashingiye ku byabaye.
Aba bayeyi barasaba ko habaho kugenzura no gusaka abana bahiga kuko ngo kubera inzangano zo mu bantu hashobora kuba hari bamwe mu babyeyi batuma abana babo maze bakabaha uburozi kugira ngo bazabuhe bagenzi babo.

UMURERWA Eugenie, umuyobozi ushinzwe amasomo muri iki kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Murambi yemeza ko abana batatu bigaga mu ishuri rimwe ry’umwaka wa gatanu w’amashuri abanza muri iki kigo aribo bapfuye ariko ngo nta gihamya cyemeza ko intandaro y’urupfu bapfuye ifitanye isano n’ishuri cyakora ngo nyuma y’amakuru ahwihiswa y’uburozi buvugwa muri ka gace ngo hari ingamba ikigo cyafashe.

Nk’uko batuye uri aka gace babivuga ngo imfu nk’izo zikurikiranye z’abana b’abanyeshuri biga mu ishuri rimwe ntizari zikunze kubaho, gusa benshi mu baturanye n’iki kigo bavuga ko hakunze kuvugwa ikibazo cy’amarozi kuko ngo uretse aba banyeshuri bapfuye bigakekwa barozwe ngo hari n’abaturage basanzwe bajya bapfa nabo bikavugwa ko bazize uburozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa