skol
fortebet

Sebeya yinjiye muri Petit Seminaire ya Nyundo yangiza byinshi abanyeshuri barimo kwimurwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, May 2018

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 6 rishyira ku wa 7 Gicurasi 2018 umugezi wa Sebeya mu karere ka Rubavu wuzuye winjira mu ishuri rya petit Seminaire yo ku Nyundo wangiza ibikoresho by’ ikigo n’ iby’ abanyeshuri abanyeshuri barimo gushakirwa aho baba bagiye kuba.

Sponsored Ad

Ibi ngo byabaye mu masaha y’ igicuku ya saa saba na saa munani. Amakuru agera ku UMURYANGO aravuga ko aya mazi yinjiye mu cyumba abanyeshuri bari baryamenyo akangiza bikomeye ibikoresho byabo.

Umuyobozi w’ iri shuri Padiri Ngendahayo Laurent yavuze ko amazi yangiriye cyane abanyeshuri bari barwamye mu nzu yo hasi aya mazi kandi ngo yanangije ibikoresho by’ ikigo.

Yagize ati “Umugezi wa Sebeya wuzuye wangiza ibikoresho byo muri sitoke n’ ibikoresho abanyeshuri babaraho.Twafashe ingamba ko tugomba gukura abana hano bajyanywe Centre Pastoral yacu ya diyosezi ya Nyundo. Abana ntabwo barimo kwiga birumvikana ariko twateganyaga ko babonye ibyumba bigiramo aho bagiye bakomeza kwiga”.


Seminari nto yo ku Nyundo yigwamo n’ abanyeshuri 360 abarara mu nzu yo hasi 175 nibo bagize ingorane zikomeye cyane kuko ibikoresho byabo byose babibuze. Abanyeshuri nibamara kuva muri kigo kirakorwamo amasuku kuko abanyeshuri batakomeza kwigamo mbere y’ uko hakorwa isuku kuko aya mazi yanangije imisarane y’ ikigo.

Mu byangiritse harimo ibitabo amakaye za mudasobwa. Ubuyobozi bw’ ikigo burasaba Minisiteri y’ Ibiza n’ abandi bose bafite umutima wo gufasha iki kigo kugira abana bongere kubona ibikoresho byabo amasomo akomeze.

Si muri iki kigo gusa kuko Sebeya yanangije amazu 50 mu karere ka Rubavu, Umuyobozi wungirije w’ aka karere Murenzi Janvier ushinzwe imari n’ iterambere yavuze ko abaturage batuye aho Sebeya ikunze kwibasira bagiye kuhimurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa