skol
fortebet

Sofia yasize abwiye iwabo ko agiye gusura umuhungu bakundana none umurambo we bawusanze ku kiyaga

Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2018

Sponsored Ad

Bugezera- Umukobwa witwa Sofia wari umuhanga mu ishuri nk’ uko byatangajwe n’ umwarimu wamwigishaga, umurambo we watoraguwe ku kiyaga cya Cyohoha mu murenge wa Ruhuha.
Ku mugoroba wa Bonane ya 2018 ni ukuvuga tariki ya 1 Mutarama 2018 umukobwa witwa Sofia yasize abwiye ababyeyi be ko agiye gusura umuhungu bakundana, nyuma umurambo we uza gutoragurwa ku Kiyaga cya Cyohoha.
Nk’ uko umwarimu wigishaga Sofia yabitangarije Umunyamakuru w’ UMURYANGO ngo Sofia yari umuhanga mu ishuri ndetse ngo (...)

Sponsored Ad

Bugezera- Umukobwa witwa Sofia wari umuhanga mu ishuri nk’ uko byatangajwe n’ umwarimu wamwigishaga, umurambo we watoraguwe ku kiyaga cya Cyohoha mu murenge wa Ruhuha.

Ku mugoroba wa Bonane ya 2018 ni ukuvuga tariki ya 1 Mutarama 2018 umukobwa witwa Sofia yasize abwiye ababyeyi be ko agiye gusura umuhungu bakundana, nyuma umurambo we uza gutoragurwa ku Kiyaga cya Cyohoha.

Nk’ uko umwarimu wigishaga Sofia yabitangarije Umunyamakuru w’ UMURYANGO ngo Sofia yari umuhanga mu ishuri ndetse ngo yazaga muri batatu ba mbere.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’ umukobwa wari mu kigero cy’ imyaka 17 yari umuririmbyi muri korali mu idini Gatolika yasengeragamo ndetse ngo yanabandikiraga indirimbo.

Amakuru avugwa ariko ataremezwa n’ abaganga ni uko Sofia yari atwite ndetse bikaba ari nabyo byatumye yiyambura ubuzima.

Twagerageje kuvugana n’ inzego z’ ubuyobozi ntibyadushobokera ariko turakomeza tubigerageze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa