skol
fortebet

Sudani:Ingabo z’u Rwanda muri UNAMID zashyikirije abanyadarefuru ishuri rishya

Yanditswe: Monday 20, Nov 2017

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT50) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye mu majyaruguru y’Intara ya Darfur, zashyikirije abaturage ba Darfur ishuri rishya ryisumbuye ku wa 18 Ugushyingo 2017. Ishuri ryatanzwe ni NUSAIBAH rikaba ari ishuri ryisumbuye ry’Abakobwa riherereye mu nkambi y’Impunzi ya AL SALAAM , Intara ya Darfur, Repubulika ya Sudani.
Iryo shuri rifite agaciro k’amadorari $ 50,000 y’Amerika, ryatewe inkunga na UCF, (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda (RWANBATT50) ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye mu majyaruguru y’Intara ya Darfur, zashyikirije abaturage ba Darfur ishuri rishya ryisumbuye ku wa 18 Ugushyingo 2017. Ishuri ryatanzwe ni NUSAIBAH rikaba ari ishuri ryisumbuye ry’Abakobwa riherereye mu nkambi y’Impunzi ya AL SALAAM , Intara ya Darfur, Repubulika ya Sudani.

Iryo shuri rifite agaciro k’amadorari $ 50,000 y’Amerika, ryatewe inkunga na UCF, Umuryango w’Abakirisitu bakorera muri UNAMID), ryubakwa n’ Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro mu majyaruguru y’Intara ya Darfur nk’umwe mu mishinga yo kugoboka abari mukaga ikorerwa mu butumwa bwo kugarura amahoro.

Ishuri ryubatswe mu byiciro bitatu; ku nshuro ya mbere, Batayo y’u Rwanda ya 44 yubatse ibyumba by’amashuri bibiri, icyumba cyagenewe ibiro ndetse n’uruzitiro. Ku nshuro ya kabiri, Batayo y’u Rwanda ya 47 yubatse ibyumba by’amashuri bitatu n’icyumba kimwe cyagenewe ibiro. Ku nshuro ya nyuma, Batayo y’u Rwanda ya 50 yubatse ibyumba by’amashuri bitanu, ubu ishuri rikaba rishobora kwakira abanyeshuri barenga 900.

Mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Darfur, umuyobozi wungirije wa RWANBATT50 Maj Emery KAYUMBA yashimiye abantu bose bagize uruhare mu iyubakwa ry’ishuri ry’Abakobwa rya NUSAIBAH. Yavuze ko iryo shuri rizafasha mu guteza imbere uburere bw’umwana w’umukobwa muri Darfur. Yagize ati “ntaburere ntihabaho uburumbuke n’amahoro arambye”. Ku bwibyo, yasabye inzego z’ibanze, abayobozi b’ishuri na cyane cyane abanyeshuri gukora uko bashoboye bakabungabunga iryo shuri kuko rifite inyungu kuribo n’abazabakomokaho.

Umuyobozi w’ishuri Adam SULEIMAN RIZIQ yashimiye RWANBATT50 ndetse n’umuryango w’Abakirisitu bakorera muri UNAMID k’uruhare rwabo mu iterambere ry’uburezi muri Darfur. Yavuze ko abanyeshuri bari babangamiwe n’amashuri ashaje. Yagize ati “Mbashimiye ko mwatwubakiye ishuri rikomeye kandi rigezweho, iri shuri ni Urwibutso kandi nanone ni ubundi buryo bwo gushimangira umubano hagati y’Abanyarwanda n’abatuye intara ya Darfur.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa UNAMID, Umuyobozi mukuru w’Ingabo zibungabunga amahoro muri Darfur Lt Gen Leonard M. NGONDI yashimiye byimazeyo umurava n’ubwitange by’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Darfur n’umuryango w’Abakirisitu bakorera muri UNAMID kubwo kubaka ishuri ry’Abakobwa rya NUSAIBAH. Yagiriye inama abanyeshuri gukoresha infashanyigisho zose mu kuvoma ubumenyi. Yibukije abanyeshuri agira ati “bizabagira abo mwifuza kuzaba bo; abayobozi mureba hano twigeze kwambara umwenda w’ishuri nkamwe”.

Mu izina ry’umuyobozi w’ako gace ka El Fasher, Umuyobozi wungirije Abdulrahaman Shanan yashimiye Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Darfur kubw’akazi gakomeye ko kubaka ishuri ry’Abakobwa rya NUSAIBAH. Yavuze anashimangira ati “tubizeje ko igihango kiri hagati y’Abanyarwanda n’Abaturage bose ba Darfur cyanecyane abo mu nkambi ya Al Salaam kizahora ku mitima y’aba banyeshuri iteka. Udashimira abantu ntanashimira Imana, turabashimiye”.

Umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro ba UNAMID barimo Umuyobozi mukuru w’Ingabo zibungabunga amahoro muri Darfur Lt Gen Leonard M.
NGONDI.Umuyobozi w’Ingabo zibungabunga amahoro mumajyaruguru ya Darfur Brig Gen Mazhar Hussein, Umuyobozi w’Abapolisi babungabunga amahoro mumajyaruguru ya Darfur ndetse n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Darfur Col Simon Ndamukunda. K’uruhande rwa Guverinoma ya Sudan hari Umuyobozi wungirije w’ igice cya El Fasher, Abdulrahaman Shanan, inzego z’ibanze ndetse na Polisi. Ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro muri Darfur n’Ababyinnyi gakondo ba Sudan bashimishije abitabiriye ibirori.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa