skol
fortebet

U Rwanda rwasabye u Burundi ibisobanuro ku gitero rwagabweho n’abari baturutse ku butaka bwabwo

Yanditswe: Tuesday 30, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Leta y’u Rwanda yamaze kwandikira u Burundi ibusaba ubusobanuro burambuye ku gitero guherutse kugabwa ku ngabo z’u Rwanda n’abantu bari bitwaje intwaro baturutse ku butaka bwabwo ndetse bafite n’ibikoresho byabwo.

Sponsored Ad

Kuwa 27 Kamena 2020 nibwo aba bantu bari bitwaje intwaro n’ibikoresho by’u Burundi bateye mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.

Muri iki gitero bivugwa ko cyamaze iminota iri hagati ya 20 na 30,RDF yarashe abari bateye maze bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje.

Ati "Aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi nyuma basubirayo basiga inyuma abarwanyi babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbunda n’iradiyo za gisirikari.

Ingabo z’u Rwanda zabashije kwivuna aba banzi zibicamo abagera kuri 4 abandi bakwira imishwaro berekeza mu Burundi aho bari baturutse.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi iyisaba ubusobanuro kuri aba bantu bateye u Rwanda baturutse ku butaka bwabo ndetse isaba ko bashakishwa bagafatwa bagafungwa.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yabwiye KT Press ati “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yandikiye iy’u Burundi iyisaba ubusobanuro kuri kiriya gitero cy’abantu batazwi baturutse I Burundi ndetse igira inama u Burundi yo gufatira ibihano abazahamwa n’ibi byaha by’ubwicanyi baturutse mu Burundi,bakabafunga vuba cyangwa bukabohereza mu Rwanda bakaryozwa ibyo bakoze.”

Iyo baruwa yoherejwe mu Burundi nyuma y’igitero ariko Leta y’u Burundi ntirayisubiza gusa igisirikare cy’u Burundi FDNB cyashyize hanze itangazo rihana icyo gitero.

Itangazo ry’ingabo z’u Burundi rigira riti “Ingabo z’u Burundi, FDNB ziranyomoza amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko u Burundi bwahaye ubwihisho inyeshyamba zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki 27 Kamena 2020.

Ubutaka bw’u Burundi ntibushobora kuba ubwihisho ku bantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya abaturanyi.”

U Rwanda ruvuga ko igitero cyagabwe n’abantu bagera ku 100 bataramenyekana baturutse mu Burundi, cyaguyemo abagera kuri 4 mu bakigabye, ndetse gifatirwamo batatu. Muri kiriya gitero hakomerekeyemo abasirikare batatu b’u Rwanda.

Herekanywe ibikoresho byafashwe n’imirambo y’inyeshyamba zarashwe. Mu bikoresho byafashwe harimo ibyifashishwa ku rugendo n’abasirikare byanditseho ko ari iby’u Burundi.

Uretse guhakana icyo gitero,ingabo z’u Burundi FDNB zemeje ko zifite inshingano yo kubungabunga umutekano mu buryo buhoraho ku rubibi rw’u Burundi n’abaturanyi babwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa