skol
fortebet

U Rwanda rwataye muri yombi impunzi 33 z’ Abarundi bakekwaho kugandisha bagenzi babo

Yanditswe: Thursday 29, Mar 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda kuri uyu wa 28 Werurwe 2018 yataye muri yombi impunzi 33 z’ Abarundi bakekwaho kugandisha impunzi bagenzi babo bababuza kwankira imfashanyo zitangwa n’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR.
Byabaye nyuma y’ uko abayobozi baturutse muri Minisiteri y’ Ibiza no gucyura Impunzi MIDMAR, n’ abaturutse muri Minisiteri y’ Ubuzima na UNHCR kuri uyu wa Gatatu basuye izi mpunzi bagakora igenzura mu karere ka Bugesera n’ aka Rusizi
Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko (...)

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko abayobozi b’ izi mpunzi bazishishikariza kwanga ubufasha ubwo aribwo bwose buvuye muri izi nzego uko ari eshatu.

Icyakurikiyeho ni uko polisi yataye muri yombi impunzi 31 zari mu kigo cyakira impunzi mbere yo kujyanwa mu nkambi (Gashora Transit Centre-Bugesera); n’ indi imwe ya Nyarushishi Transit Centre-Rusizi; ndetse n’ imwe ya Muyira Transit Centre-Nyanza.

Polisi ivuga ko gukangurira abantu kugumuka ari icyaha gihanwa n’ amategeko, kandi bibangamira imibereho y’ impunzi ziri mu nkambi. Kugeza ubu impunzi ziri mu nkambi ziratekanye.

Ibi bibaye nyuma y’ uko mu minisi ishize u Rwanda rwakiriye impunzi z’ Abarundi zavuye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo zikinjira zivuga ko amahame yazo azibuza kurya ibiryo bimwe na bimwe, zikanga kubarurwa no gukingirwa.

Ni mu gihe kandi nta gihe kinini kirashira impunzi zo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ziri mu nkambi ya Kiziba (Karongi) zikoze imyigaragambyo zinubira ko UNHCR yagabanyije ibizitunga, zikavuga ko zishaka gusubira muri Congo ariko bikaza kurangira bibyaye imvururu zaguyemo abagera ku 8 kuko muri izo mpunzi zigaragambije harimo abarwanyije polisi y’ u Rwanda nk’ uko uru rwego rwabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa