skol
fortebet

Ubu nibwo tukigira ubusugire tugomba kubwubaka tukabukomeza-Perezida Kagame

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ingabo z’u Rwanda zo mu cyiciro cy’abofisiye barangije amahugurwa abashyira muri icyo cyiciro gukomera ku busubire bw’igihugu cyabujijwe kuva kera ndetse bukabuzwa n’abarwo kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Kane Tariki ya 23 Gashyantare 2017, ubwo yahaga aba basirikare ipeti ribagira aba-ofisiye mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Second Lieutenant.
Yababwiye ko inshingano za mbere (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye ingabo z’u Rwanda zo mu cyiciro cy’abofisiye barangije amahugurwa abashyira muri icyo cyiciro gukomera ku busubire bw’igihugu cyabujijwe kuva kera ndetse bukabuzwa n’abarwo kugeza habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Kane Tariki ya 23 Gashyantare 2017, ubwo yahaga aba basirikare ipeti ribagira aba-ofisiye mu ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa Second Lieutenant.

Yababwiye ko inshingano za mbere z’ingabo z’u Rwanda ari ukurinda ubusugire bw’igihugu nyamara ngo sibwo zigarukiraho gusa.

Ati " Ingabo z’igihugu cyacu RDF zifite amateka, zifite aho zikomoka, muri ayo mateka ni naho dusanga ibiduha umurongo dukwiriye kuba tugenderaho wo kwiyubaka ndetse no gufasha kubaka igihugu cyacu. RDF ingazo z’igihugu cyacu ntabwo zigarukira ku ruhare rwo kurinda igihugu gusa mu buryo bwa gisirikare, RDFkubera ayo mateka igira n’uruhare rw’amajyambere rwo guteza igihugu imbere rwo gukorera abaturage."

Perezida Kagame yibukije ko hari igihe ubwo busugire butari buriho. Nk’abakiri bato bavutse nyuma y’ayo mateka mabi yibukije ko bagiye bayasobanurirwa bakayamenya, akazi kabo kakaba gatangiye.

Icyo gihe yakomojeho ni ubwo Abatutsi basaga miliyoni bicwaga muri jenoside yabakorewe mu 1994 ndetse na mbere yaho. Abarangije aya mahugurwa bavutse nyuma y’ayo marorerwa yabibukije ko bagomba kugendera mu murongo w’ingabo z’igihugu ubaha inshingano ziruseho kubera ayo mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Ati "Ariko amateka ni ayabo ni ay’abababyara ni ay’igihugu ni ayacu. Ubwo barayazi rero barayabwiwe barayigishijwe, ibyo bikarushaho kubumvisha inshingano ziremereye bafite zo kurinda ubusugire bw’igihugu ariko ubwo busugire bugomba kuba bufite ikiburimo."

Hari igihe ubusugire butabonerwaga igisobanuro

Ati “Ubusugire ni ubw’abantu, ni ukumera neza kw’abantu, ni ukubaho kw’abantu bakagira uburenganzira bw’uko kubaho. Nibwo busugire. Muri ariya mateka mabi y’igihugu cyacu ntabwo numva ubusugire ubwo ari bwo , icyo bwari buvuze. Ubusugire buvuze abantu; ubuzima bw’abantu,ubuzima bwiza. Ubu rero nibwo tukigira ubusugire tugomba gukomeza kubwubaka tukabukomeza, bishingira ku majyambere twifuriza buri munyarwanda wese, ntawe uzasigara inyuma ntawe ukwiye gusigara inyuma,"

Yongeyeho ati “ Ibyo uko tubyubaka niko bigomba kurindwa, harimo n’aba basore n’inkumi bari imbere yacu bamaze kurahirira imbere yacu. Nagira ngo rero byari ukubibutsa kandi nizera ko tuzubahiriza izo nshingano uko bikwiye, abayobozi b’ingabo n’inzego z’umutekano babayobora nagira ngo twibukiranye izo nshingano tugomba gukomeza kuzirikana igihe cyose tubyibukijwe kandi tunabyibuka ko ari iz’ igihe cyose...”

Perezida Kagame yavuze ko uko Isi igenda itera imbera ari yo mpamvu u Rwanda narwo rutagomba gusigara inyuma.

Abarangije aya mahugurwa ni abasirikare 478 barimo ab’igitsina gore 68, bamaze igihe gisaga umwaka n’igice baherwa ubwo bumenyi Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako riherereye mu karere ka Bugesera.

Abayasoje bahembwemo batatu ba mbere babimburiwe na Alexandre Kayitare wahawe umudari wo kwitwara neza w’umwaka, inkota n’impamyabumenyi y’ishimwe, uwa kabiri yabaye Gilbert Nshimiyimana wanaminuje mu bijyanye n’ubuvuzi , mu gihe uwa gatatu yabaye Jean de Dieu Rwibutso.

Abayasoje kandi barimo n’abayaherewe hanze y’u Rwanda harimo ibihugu byo mu karere na babiri bayaherewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo kandi n’abasaga 10 bahuguriwe ibyo gutwara indege za gisirikare.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa