skol
fortebet

Uganda: Uwashinjwaga kuba maneko w’u Rwanda yagarutse adakandagira

Yanditswe: Friday 22, Dec 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017 nibwo umunyarwanda Gatsinzi Fidele yagarutse mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 12 afungiye mu gihugu cya Uganda aho yakorewe iyicarubozo.
Gatsinzi yafashwe n’inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zimushinja kuba maneko w’u Rwanda, yagarutse mu gihugu cy’u Rwanda atabasha gukandagira neza agendera mu kagare byose bikaba byaratewe n’iyicarubozo yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko yagiye mu gihugu cya (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Ukuboza 2017 nibwo umunyarwanda Gatsinzi Fidele yagarutse mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi 12 afungiye mu gihugu cya Uganda aho yakorewe iyicarubozo.

Gatsinzi yafashwe n’inzego z’iperereza za Uganda (CMI), zimushinja kuba maneko w’u Rwanda, yagarutse mu gihugu cy’u Rwanda atabasha gukandagira neza agendera mu kagare byose bikaba byaratewe n’iyicarubozo yakorewe n’inzego z’umutekano za Uganda.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko yagiye mu gihugu cya Uganda agiye gusura umwana we wiga mu ishuri rya ‘Christian University’ riherereye Mukono.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugabo yumvikana mu ijwi ritabasha kumvikana neza.Ngo umubiri wose warabyimbaganye kubera gukubitwa no kurazwa ku isima agashengurwa n’imbeho.

Yagize ati ’’Naraye banziritse amaguru n’amaboko yombi ku cyuma kimanuka ku ngazi nakuyemo ishati kubimaramo iminsi 2 ariko umeze nta shati usibye nanjye n’abato barapfa nicyo cyatumye mbyimba cyane mu mbavu ho ngirango ndabimenya ngeze kwa muganga, narakubiswe cyane bakoresha ibyuma bakanzenguruka unkubita akavuga ngo ntabwo ndaba, ndetse njyewe Imana yaramfashije mvayo vuba nicwa no kutagira umuti, kudakaraba nicwa no kuba ahantu habi ubwo kuva icyo gihe umwana wanzaniye imiti baramubwiye ngo ntugire undi muntu wongera kumuha ngo bavugane, mwe icyo mukora nahabwa n’umuti tuzabimenya tuzabirukana naho njye simenye ababikora ni aba RNC babikoraga’’


Uyu mugabo yagarutse adakandagira
Ngo yabayeho agaburirwa nabi adakaraba ndetse atanahabwa amazi yo kunywa.Uyu mugabo kandi avuga ko yinjiye muri Uganda akoresheje indangamuntu ariko ko bitamubujije gufatwa ashinjwa kunekera igihugu cy’u Rwanda .

Nyamara ngo Urupapuro yahawe arekurwa ruvuga ko yafatiwe muri Uganda bamushinja ko nta mpapuro z’ingendo zimwemerera gutembera i Bugande yari afite.

Gatsinzi yatangaje ko yafashwe n’abashinzwe umutekano bakorera CMI, agambaniwe n’umwe mu bagize umutwe w’abagizi ba nabi bibumbiye mu cyiswe RNC witwa Rugema Kayumba.

Ngo uyu Kayumba Rugema yajyanye mu modoka n’abamaneko ba CMI, abatungira agatoki aho Fidel Gatsinzi yarimo kugura utuntu muri Supermarket yo muri ako gace ka Ntinda.

Ati ’’Mumenye ko nazize RNC niyo yamfashe niyo yamfunze hanyuma nkabazwa gutanga statements nkazikoreshwa na CMI ariko sinamenya nubwo hagombaga kuba hari umuntu wa RNC muri abo basore ukurikirana uko bigenda of course iyo umaze kumenyera ugenda wifunze igitambaro ariko ureba abo aribo. Mu kigo cya Makeke harimo abasirikare ba Uganda batarenze 10 abarinze Mabuso ni nka 20 n’abasirikare bandi ba RP baba bagenda mu kigo kandi mu by’ukuri hari abantu barenga 80 urubyiruko ruba ruvuga ibintu bya RNC ’’

Avuga ko kuva ubwo aribwo yafashwe na CMI bamujyana muri gereza bamumarana iminsi 12.Ngo yari ahambiriye arara hasi bamukubita, kugeza mu gitondo cy’uyu munsi tariki ya 22 Ukuboza 2017 ubwo bamuzanye bakamusiga i Gatuna agatahanwa mu kagare akajyanwa kuvuzwa.

Nyuma yo kwakirwa na Polisi y’u Rwanda, Gatsinzi Fidele avuga ko ubu yasubije umutima mu gitereko kuko azi neza ko yageze mu gihugu cye. ’’Muri make nakize nakize ntushobora kubaho iminsi 15 ufunze amaso udafungura ntushobora kuba waraye ijoro utegereje isaha yo gupfa hari abantu bagutega ibyuma hejuru uteze umutwe utegereje gupfa ubabwira uti mwatemye vuba iri joro niko naraye kugeza mu gitondo kuva mu gitondo twageze kuri sites 3 tuvuye Mbarara kugera i Gatuna turaza uko meze rero kutagira igihugu ni ugupfa sinabona uko nshima murwanire igihugu cyanyu mukimenye mugikunde’’

Gatsinzi yatawe muri yombi kuwa 09 Ukuboza 2017,ifatwa rye ryagizwemo uruhare
n’abakozi ba RNC bakorana bya hafi n’Umuyobozi wa CMI, Brig. Gen. Abel Kandiho.Yakuwe mu isoko rizwi nka Capital Shoppers n’abakozi ba CMI bakorana bya hafi n’Umunyarwanda witwa Rugema Kayumba n’undi witwa Cpl Mulindwa uzwi nka Mukombozi.


Photo:KT

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa