skol
fortebet

Gisagara: Umugabo yatemaguye ihene ze n’inka bitewe n’uko sebukwe yanze ko acyura umugore we wahukanye

Yanditswe: Tuesday 05, May 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Havugarurema Deo wo mu Murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara yagiye gucyura umugore we wari warahukanye kubera inkeke yamuhozagaho baramumwima, atashye umujinya awutura inka n’ihene ze arazitemagura.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 nibwo uyu mugabo yakoze aya mahano yo gutema inka ze ebyiri n’ihene eshatu arazikomeretsa, abitewe n’umujinya yakuye kwa sebukwe banze kumuha umugore we wahukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerôme yabwiye Umuseke ko kuri uyu wa mbere taliki 04 Gicurasi 2020, uyu Havugarurema Déo yagiye gucyura umugore we wahukanye kwa sebukwe baramumwima, atashye yirara mu matungo ye arayatema.

Yagize ati: “Yari asanzwe afitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo n’umugore we.Yamuhozaga ku nkeke agera ubwo yahukanira iwabo.”

Uyu Muyobozi yavuze ko Havugarurema yafashe umwanzuro wo kujya gucyura, ariko ababyeyi b’umugore banga kumutanga kuko babonaga n’ubundi nta mpinduka agaragaza.

Umujinya uriya mugabo yakuye kwa Sebukwe,niwo watumye agera iwe mu rugo afata umuhoro, abanza gutema inka ze ebyeri, akurikizaho ihene eshatu.

Rutaburingoga yavuze ko uyu mugabo yahise afatwa ajyanwa gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Muganza.

Yasabye abafite iyo ngeso yo guhohotera abo bashakanye babaziza imitungo ko babireka, bakimakaza amahoro n’urukundo kuko iyo batabikoze bigira ingaruka ku bana n’umuryango muri rusange.

Meya Rutaburingoga yemeje ko raporo bafite ivuga ko uyu Havugiyaremye yashatse kwica Umugore we ari na byo byatumye yahukanira iwabo.

Icyo itegeko rivuga

ITEGEKO Nº68/2018 RYO KU WA 30/08/2018 RITEGANYA IBYAHA N’IBIHANO MURI RUSANGE

Ingingo ya 147: Guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe Umuntu wese uhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe hagamijwe kumubuza kubaho mu mudendezo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2).

Ingingo ya 187: Kwangiza cyangwa konona ibiti, imyaka n’ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi Umuntu wese, ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona, ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi bintu by’undi cyangwa bye ariko bifite ingaruka ku bandi, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibitekerezo

  • Uyu mugore yagize Imana , inka nihene byabaye ibitambo. Iyo ataha niwe yari gutemagura. Ababyeyi be bareba kure kuko ubundi usanga aribo bemeza umugore gusubirana numugabo ngo atabakoza isoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa