Umugore wo mu Biryogo yafatanywe udupfunyika 144 tw’ urumogi kuri pasika

Amakuru   Yanditwe na: 18 April 2017 Yasuwe: 757 0

Umugore wo mu Biryogo mu mujyi wa Kigali, n’ umugabo wo mu karere ka Ngororero bari mu maboko ya polisi y’ u Rwanda bakuriranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge. Bafashwe ku Cyumweru tariki 16 Mata ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa pasika.

Abafashwe ni uw’imyaka 20 ukomoka mu murenge wa Sovu akarere ka Ngororero na wafatanywe 54 tw’urumogi akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu n’ umugore w’imyaka 34, akaba akomoka mu kagari ka Biryogo umurenge wa Nyarugenge, wafatanywe udupfunyika 114 tw’urumogi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko ugereranyije no mu bihe bishize ibiyobyabwenge biri kugabanuka mu mujyi wa Kigali, ariko ko nubwo bigabanuka bihanangiriza abantu bose bakibicuruza cyangwa bakibinywa.

Yavuze ati:”Abafatirwa mu byaha bigendanye n’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge mu mujyi wa Kigali baragabanuka ugereranyije n’ababifatirwagamo mu bihe byashize, nyamara ntidukwiye kugabanya ingufu twari twarashyize mu kubirwanya, ahubwo turasaba buri muntu wese waba ufite amakuru y’ucuruza cyangwa unywa ibiyobyabwenge kuyageza kuri Polisi imwegereye cyangwa ku zindi nzego dufatanya mu gucunga umutekano.”

Yashishikarije abanyarwanda bose muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko kwirinda ibiyobyabwenge kuko ari bibi bikaba binateza ubukene mu miryango, kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyagateje umuryango imbere abigura ibitagira umumaro ahubwo bimwangiririza ubuzima.

SP Hitayezu yashimiye abaturage bagira uruhare mu gufata abanyabyaha, agakomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda iri maso, kandi ikaba itazigera yihanganira na rimwe abanywa n’abacuruza urumogi kuko bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse no ku bukungu bw’igihugu muri rusange.

Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ingingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kamonyi: Abasenyewe baravuga ko barimo kurara mu matongo banyagirwa

Abaturage basenyewe amazu yubatswe atubahirije igishushanyo mbonera mu...
22 September 2017 Yasuwe: 2087 1

CHUB harwariye umugabo wakubiswe akekwaho gusambanya umugore w’...

Umugabo wo mu Kagari ka Matyazo, umurenge wa Ngoma muri Huye arwariye mu...
21 September 2017 Yasuwe: 3789 0

Abatujwe hafi yagereza ya Huye bizezwa ko izimuka babangamiwe n’umunuko...

Abaturage batujwe hafi ya gereza ya Huye hagendewe ku gishushanyo mbonera...
20 September 2017 Yasuwe: 691 0

Minisitiri Busingye yavuze ko kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bisaba...

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye...
17 September 2017 Yasuwe: 168 0

Congo yahakanye ko Abarundi bishwe bari impunzi

Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo yahakanye amakuru avuga ko ku...
17 September 2017 Yasuwe: 865 0

Polisi yakoreye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu Iseminari...

Mu rwego rwo gukomeza gahunda yo gukumira ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge...
16 September 2017 Yasuwe: 229 0