skol
fortebet

Umugore yakubise ikibando umugabo we aramwica bapfa urufunguzo

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

Mukasangawo Philomene mu mudugudu wa Karama, Akagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana yemereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwurire ko yaraye yishe umugabo we witwa Abdu Ngendahimana amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo gutongana bapfa urufunguzo bari bibagiriwe mu nzu mbere yo kujya gusangira inzoga mu kabari baturanye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire Chantal Mukashyaka yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye saa moya (19h00) z’ijoro ryakeye butewe n’uko (...)

Sponsored Ad

Mukasangawo Philomene mu mudugudu wa Karama, Akagali ka Bicumbi mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana yemereye ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwurire ko yaraye yishe umugabo we witwa Abdu Ngendahimana amukubise ikibando mu mutwe nyuma yo gutongana bapfa urufunguzo bari bibagiriwe mu nzu mbere yo kujya gusangira inzoga mu kabari baturanye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwurire Chantal Mukashyaka yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye saa moya (19h00) z’ijoro ryakeye butewe n’uko umugabo n’umugore we bananiwe kumvikana k’uwaba yagize uruhare mu kwibagirirwa urufunguzo mu nzu mbere y’uko bajya kwica icyaka.

Mukashyaka yabwiye Umuseke ko Mukarusanga abonye akubise umugabo we ikibando mu mutwe undi ukikubita hasi, yahise agira ubwoba yirukira mu masaka ari kumwe n’umwana we w’umuhungu muto bararanayo, mu gitondo atashye asanga umurambo w’umugabo we ukiri mu mbuga.

Yavuze ko ikibando umugore yamukubise cyari icyo umugabo we yicumbaga kuko yari amaze iminsi arwaye ku kaguru, bityo akitwaza ikibando kugira ngo abashe kugenda.

Umuyobozi w’Umurenge wa Mwurire yabwiye Umuseke ko Mukarusanga na Ngendahimana batari barasezeranye, ngo umugabo yari yarinjiye umugore.

Ngo uko bigaragara impaka zabo zasembuwe n’umusemburo w’inzoga z’inkorano bari bamaze gusangira.

Yasabye abaturage kwirinda ubusinzi bukabije no kunywa inzoga z’inkorano kandi haba hari amakuru y’ingo zifitanye amakimbirane, bakayabwira inzego z’ubuyobozi cyangwa z’umutekano zigakumira icyaha kitaraba.

Ibitekerezo

  • ariko murasetsa ikibazo nugusezerana cg abagore bikigihe abenshi namashyano nyamara mwabagabomwe nitutarebakure ngababagore tubafatire ingamba ahoburakera baratumara mukomeze ngo uburinganire mwirengagize ibyo bible ivuga

    Abagore baratumaze pe!

    @Alias uzibeshye umukoze nurushyi urebe ngo batakijyana amguru adakora hasi, ahubwo najya akubwira nabi ujye uvuga ati ndiyo bwana, kuko nurakara ukamukubita azakurega kandi bazumva we ,wowe bagufunge nibiba ngombwa bakumanure ,ubu ibintu byarakaze uburingsnire budukozeho

    Ni leta ituzanira amajyambere nibindi byiza ariko ikadusuzuguza abagore bikabije ngo ni abanyantege nke ubwose umunyantege nke yicumuntura!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa