skol
fortebet

Umukozi wa REMA yafunzwe ashinjwa kurya ruswa

Yanditswe: Saturday 15, May 2021

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije akurikiranyweho ruswa.
Ubutumwa bwa RIB bugira buti “ RIB yafunze Dufatanye Israel, Umukozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA) ukurikiranyweho kwaka ruswa hagamijwe gukora ibinyuranye n’amategeko.”
Uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yaburiye (...)

RIB yaburiye abaturarwanda bishora mu bikorwa byo kwaka no kwakira ruswa ko batazihanganirwa, inasaba abantu gutanga amakuru ku gihe kugira ngo icyaha gikumirwe ndetse n’abagikoze bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.

Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze avuga ko “abantu basaba cyangwa bakira ruswa bakwiriye kumva ko nta ntebe ifite muri iki gihugu.”

Yabasabye kuzibukira ikintu cyose cyerekeza kuri yo, ati “naho ubundi amategeko azamushyira aho akwiriye kujya. Abantu nk’abo bari bakwiriye gukura amasomo kubabigeregeje. Ubu bari he?”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa