skol
fortebet

Umunyamakuru John Ndabarasa wayoboraga SANA radio byavugwaga ko yabuze ari muri Kigali

Yanditswe: Monday 06, Mar 2017

Sponsored Ad

Umunyamakuru John Ndabarasa wari umaze igihe atagaragara
Umunyamakuru akaba yari n’umuyobozi wa Sana radio, Jean Marie Vianney Ndabarasa (bita John) wari umaze igihe kinini atagaragara ubu ari muri Kigali aho ari mu buzima busanzwe ndetse akaba yiteguye gukomeza akazi k’itangazamakuru n’ubuhanzi yakoraga mbere nyuma y’uko yari yakikuyeho.
Kuri uyu wa mbere, Ndabarasa yatangarije Umuryango ko nyuma yaho abavandimwe be bahungiye igihugu kubera ibyaha bitandukanye, nawe yagize ubwoba bigatuma (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru John Ndabarasa wari umaze igihe atagaragara

Umunyamakuru akaba yari n’umuyobozi wa Sana radio, Jean Marie Vianney Ndabarasa (bita John) wari umaze igihe kinini atagaragara ubu ari muri Kigali aho ari mu buzima busanzwe ndetse akaba yiteguye gukomeza akazi k’itangazamakuru n’ubuhanzi yakoraga mbere nyuma y’uko yari yakikuyeho.

Kuri uyu wa mbere, Ndabarasa yatangarije Umuryango ko nyuma yaho abavandimwe be bahungiye igihugu kubera ibyaha bitandukanye, nawe yagize ubwoba bigatuma atoroka igihugu aciye mu nzira zitemewe n’amategeko nk’uko abivuga.

Yagize ati: “Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, nyuma y’aho bamwe mu bavandimwe banjye bakoze ibyaha bituma batoroka igihugu ndetse abandi bagafungwa, nagize ubwoba nkeka ko nanjye bishobora kumviramo gukurikiranwa n’ubutabera. Ibi byatumye mfata icyemezo ntoroka igihugu."

Akomeza agira ati: “Maze kugera mu gihugu cyo muri aka karere ntifuza gutangaza, nashakishije uko najya mu nkambi z’impunzi kuko aribwo buryo numvaga bwampesha uburenganzira ndetse n’ibyangombwa byo kujya gusanga abavandimwe banjye mu mahanga ariko izo nzira ntizampiriye. Naje guhamagarwa n’inshuti ndetse na bamwe mu bavandimwe bo mu Rwanda bangira inama yo gutaha kuko atari jye wakoze ibyaha, kandi ko ntacyo nshinjwa, ari nabyo byatumye mfata icyemezo cyo gutaha.”

Ndabarasa uvuga ko amaze iminsi micye mu Rwanda (ibyumweru bitatu). Akaba avuga ko agiye gusubukura gahunda z’ubuzima, akanavuga ko iminsi yamaze mu gihirahiro yamwigishije byinshi azaheraho mu buzima bushya.

Umuryango wamubajije niba nta bwoba afite avuga ko ntabwo kuko kugeza ubu nta muntu n’umwe umukurikirana kandi n’iyo haba hari inzego zashaka kumukurikirana no kugira ibindi zimubaza yiteguye kuba yabisubiza.

Yagize ati:" mfite umutekano, nta muntu n’umwe unkurikirana cyangwa ngo antoteza, niteguye kandi kuba nakwitaba urwego rwose rwampamagara yenda rushingiye kuri aya makuru".

Amakuru yo kubura kwa Ndabarasa yamenyekanye mu kwa Munani umwaka ushize. Icyo gihe Polisi yatangaje ko nta muntu wigeze ayigezaho ikibazo ko haba hari umuntu wabuze.

Icyo gihe kandi Urwego Rwigenzura rw’Abanyamakuru (RMC) rwatangaje ko rwakoreye raporo Urwego rwa Polisi rushinzwe kugenza ibyaha ngo rube rwafasha kumenya aho Ndabarasa byavugwaga ko abo bakorana nawe batamuherukaga yaba yararengeye.

Ndabarasa ni muramu wa Lt Joel Mutabazi wakatiwe n’Urukiko rwa Gisilikali gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kugambanira igihugu no kugirira nabi Umukuru w’Igihugu.

Mushiki we (umugore wa Lt Joel Mutabazi), we yamaze guhunga igihugu ubu ari muri Finland ari naho Ndabarasa yashakaga kugerageza guhungira ngo amusangeyo.

Ndabarasa atangaza ko afite umuryango mu gihugu kandi ubayeho nta kibazo harimo na mama we.

Ndabarasa w’imyaka 34, yakoze igihe kinini kuri Sana Radiyo. Uretse itangazamakuru akaba ari n’umuhanzi usanzwe aririrmba mu bukwe ndetse wagiye anasohora indirimbo zirimo Rwanda Nziza ndetse n’iyitwa Ntituzabibagirwa yaririmbye yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi.

Umunyamakuru Ndabarasa ari kumwe n’umunyamakuru w’Umuryango muri iki gitondo cyo kuwa mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa