skol
fortebet

"Umupolisi uketsweho ruswa nta mbabazi agirirwa" ACP Badege

Yanditswe: Sunday 05, Feb 2017

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera yihanganira umupolisi n’umwe ugaragaweho imyitwarire mibi ya ruswa n’ibindi bikorwa bibi binyuranyije n’amategeko. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko umupolisi agomba kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga zirimo gukorera mu mucyo, kwerekana no kubazwa ibyo akora mu kazi ke ka buri munsi, kubahiriza amategeko, ubunyangamugayo n’ibindi.
Yagize ati:” kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda ni byo (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko itazigera yihanganira umupolisi n’umwe ugaragaweho imyitwarire mibi ya ruswa n’ibindi bikorwa bibi binyuranyije n’amategeko. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko umupolisi agomba kurangwa n’indangagaciro za kinyamwuga zirimo gukorera mu mucyo, kwerekana no kubazwa ibyo akora mu kazi ke ka buri munsi, kubahiriza amategeko, ubunyangamugayo n’ibindi.

Yagize ati:” kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda ni byo twiyemeje. Umupolisi ugaragaweho cyangwa uketsweho ruswa nta mbabazi agirirwa, ahita yirukanwa muri Polisi”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabivuze nyuma y’uko inama ya Guverinoma iteranye kuwa gatanu iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame maze ikirukana abapolisi 198 bo mu byiciro bitandukanye kubera imyitwarire mibi mu kazi.

Muri abo birukanywe harimo umwe ufite ipeti rya Superintendent, Chief Inspector of Police (CIP) bane, Inspector of Police (IP) 23 na Assistant Inspector of Police (AIP) 38. Mu bandi birukanywe harimo abapolisi 65 batari ba ofisiye ndetse n’abapolisi bato 67.

ACP Badege yakomeje avuga ko kuba Polisi y’u Rwanda yubahiriza inshingano zayo zirimo kutihanganira ruswa, kubahiriza mategeko, gukorana neza n’abaturage aribyo bituma imiryango itandukanye irimo ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International), RGB , abaturage ndetse n’abandi bayigirira icyizere. Yakomeje avuga ko kugira ngo umupolisi yirukanwe, aba yarahamwe n’ibyaha bitandukanye ku buryo biba byarabanje guca mu nzira nyinshi zirimo guhabwa ibihano by’imyitwarire mu kazi ke ka gipolisi ndetse no guhabwa ibihano byo ku rwego rw’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa