skol
fortebet

Umupolisi w’i Burundi wafatiwe ku mupaka w’u Rwanda yasubijwe iwabo

Yanditswe: Monday 16, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Kuwa gatanu, umupolisi wo ku mupaka Irakoze Théogene ku ruhande rw’i Burundi yafatiwe mu Rwanda yambutse yasinze arafungwa. Kuri uyu wa mbere nibwo yasubijwe inzego z’umutekano iwabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwatangaje ko bwashyikirije abayobozi b’i Burundi uyu mupolisi wari wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Ubusanzwe uyu mupolisi akorera ku mupaka wa Ruhororo mu Ntara ya Cibitoke inahana imbibi n’u Rwanda ku gice cy’iburengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda.
Radio na Televiziyo by’u Burundi (...)

Radio na Televiziyo by’u Burundi byatangaje kuwa gatandatu mu gitondo ko kuwa gatanu nijoro saa 18h45, APC Irakoze Théogène ko yafatiwe ku mupaka n’inzego z’umutekano z’u Rwanda yarenze umupaka akinjira mu gihugu mu buryo butemewe.Impamvu ngo yabimuteye ni ubusinzi.Uyu munsi nibwo uyu mugabo yasubijwe iwabo.

Hashize imyaka itatu u Rwanda n’u Burundi bifitanye ibibazo bya Politiki, imibanire mibi yabyo yatumye imigenderanire no guhahirana hagati y’abaturage b’ibihugu byombi bigabanuka bikomeye, byateye igihombo ku baturage, cyane cyane abaturiye imipaka y’ibihugu byombi.

Ibitekerezo

  • Ubundi kunywa inzoga si icyaha.Icyo imana itubuza,ni ugusinda.Imana yemera ko umuntu ashobora kunywa VINO nkeya.Bisome muli Tito 2:3 na 1 Timote 3:8 hamwe na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko VINO ishimisha abantu.Byisomere muli Zaburi 104:14,15.Imana iha VINO cyangwa INZOGA abantu ikunda.Nabyo bisome muli Yesaya 25:6 na Gutegeka 14:26.Mwese muribuka ko YESU yatanze Vino mu bukwe bw’i Kana.Ntabwo yatanze umutobe nkuko bamwe bahimba.Icyo imana itubuza,ni ugusinda (Abefeso 5:18).Kandi ikavuga ko “ABASINZI” batazaba mu Bwami bw’imana (1 Abakorinto 6:9,10).Aho gupfa kwemera ibyo Pastors bigisha,mujye mwiga Bible neza,kugirango mumenye UKURI,kubabohore nkuko Yesu yavuze muli Yohana 8:32.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa