skol
fortebet

Umuturage wabonye ingona yaryaga abantu kuri Nyabarongo yavuze ko iyarashwe atariyo yabaryaga

Yanditswe: Sunday 03, Sep 2017

Sponsored Ad

Mu minsi yashize humvikanye cyane ikibazo cy’ ingona zaryaga abantu bagiye kuvoma amazi ya Nyabarongo. Inzego z’ umutekano zarashe imwe muri izo ngona ariko Magera Venant uvuga ko yiboneye n’ amaso ingona yaryaga abantu yavuze ko iyarashwe atariyo yaryaga abantu.
Magera w’ imyaka 65 na bagenzi bari bahuje ikibazo cyo kutagira amazi meza batangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko abaturage ingona zariye babaye ibitambo kuko ubu abasigaye bamaze kugezwaho amazi meza.
Iki kibazo cyo kuba aba (...)

Iki kibazo cyo kuba aba baturage bataragira amazi meza bavuga ko bari bakimaranye imyaka myinshi, barakibwiye ubuyobozi inshuro nyinshi bukabizeza ko bugiye kugikemura ariko amaso agahera mu kirere. Ibi ngo nibyo byatumaga bajya kuvona amazi ya Nyabarongo.

Uwera Drocela ati “Nyabarongo niyo twanywaga niyo twatekeshaga tukanayimeshesha, ariko ubu baduhaye amazi meza uwasubira kuvoma biriya birohwa azi ko hari n’ingona yaba agiye kwiyahura ntawamuririra.”

Uwera Drocela ati uwasubirayo zikamurya ntiyaririrwa

Aba baturage bemeza ko uyu ariwo muti urambye, kuko kuzica bitari igisubizo. Ndetse ahubwo ngo iyo bishe siyo yaryaga abantu.

Venant Magera ati “Ejo bundi baje kuzihiga n’amasasu aravuga. Ariko iriya bishe siyo yaryaga abantu. Icyaryaga abantu ndakizi ntabwo cyasaga kuriya. Ariko mu byukuri kuzica siwo muti wa nyawo kuko ntibazica ngo bazimare.”

Icyo aba baturage bishimira ubu ni uko amazi yabagezeho nta uzasubira muri Nyabarongo gusagarira ingona, kuri bo nazo ngo bazireka zikiberaho nabo bakabaho.

Mu tugari twa Kavumu, Ntungamo, Runzenze mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mugi wa Kigali niho hagaragaye iki kibazo cy’ abaturage baribwaga n’ ingona bajyaga kuvona Nyabarongo kubera kutagira amazi meza.

Abaturage bemeza ko muri Nyabarongo habamo ingona nyinsjhi gusa ngo ubwo babonye amazi bazireka zikiberaho nabo bakaho

Iyarashwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa