skol
fortebet

Umwe mu bayobozi b’ ishyaka Green Party yatawe muri yombi

Yanditswe: Sunday 28, Oct 2018

Sponsored Ad

Habumugisha Vincent , uyobora ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018.

Sponsored Ad

Perezida w’ iri shyaka ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda akaba n’ Umudepite mu nteko ishinga amategeko,Habineza Frank, yatangarije Umuryango ko aya makuru bayamenye yongeraho ko magingo aya Habumugisha afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo mu burengerazuba.

Yagize ati "Twabimenye, abasirikare bamufashe nimugoroba , ubu afungiye kuri sitasiyo ya Kanjongo , mu karere ka Nyamasheke"

Despite Habineza yatubwiye ko bataramenya icyo Habumugisha akurikiranyweho.

Umuryango twagerageje kuvugana n’ inzego z’ umutekano n’ izishinzwe iperereza , polisi y’ u Rwanda na RIB ntibiradushobokera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa