skol
fortebet

UR- Huye : Bane bakora resitora batawe muri yombi nyuma y’ ibiryo byahumanyije abanyeshuri

Yanditswe: Saturday 13, May 2017

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi abakozi bane bakora muri resitora ya make igaburira abanyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye.
Ibi byaje bikurikira kuba hari abanyeshuri bajyanywe mu bitaro bya CHUB nyuma yo gufatwa n’ indwara gucibwamo no kuruka, bigakekwa ko iyo ndwara ifitanye isano n’ ibiryo bariye muri iyo resitora.
Abakozi batawe muri yombi barimo umucungamutungo, ushinzwe isuku n’abatanga ibiryo babiri (serveurs).
Nk’ uko byatangajwe na Kigali today , umuyobozi w’ (...)

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi abakozi bane bakora muri resitora ya make igaburira abanyeshuri muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye.

Ibi byaje bikurikira kuba hari abanyeshuri bajyanywe mu bitaro bya CHUB nyuma yo gufatwa n’ indwara gucibwamo no kuruka, bigakekwa ko iyo ndwara ifitanye isano n’ ibiryo bariye muri iyo resitora.

Abakozi batawe muri yombi barimo umucungamutungo, ushinzwe isuku n’abatanga ibiryo babiri (serveurs).

Nk’ uko byatangajwe na Kigali today , umuyobozi w’ ihuriro ry’ abanyeshuri biga muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye, B. Al-Saleh Karimunda avuga ko iyo resitora igaragaramo ikibazo cy’ umwanda.

Karimunda kandi avuga ko iki kibazo bakigejeje kuri Kaminuza dore ko ariyo itanga isoko ku maresitora agaburira abanyeshuri ntigire icyo ibikoraho.

Abiga muri iyi kaminuza basaba ko iyo resitora yakwamburwa isoko ryo kugaburira abanyeshuri rigahabwa abandi, babishingira kukuba bajya bakora inama n’ ubuyobozi bw’ iyo resitora bukabemerera ko bugiye kwisubiraho hashira igihe gito bigasubira.

Tariki ya 10 Gicurasi 2017 nibwo abanyeshuri 12 biga Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye baraye mu bitaro bya CHUB kubera indwara bikekwa ko yaturutse ku biryo bihumanye bagaburiwe.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko barimo gukora iperereza kuri iki kibazo yongeraho ko hari n’ abakozi bane bakora muri iyo resitora bari mu maboko ya polisi.

Yagize ati “Twafashe abantu bane, barimo umuyobozi, hakabamo na bamwe mu batanga ibiryo n’undi umwe mu bahakora”.

Kuri uyu wa Gatanu Ibitaro bya CHUB byavugaga ko hamaze kwiyongeraho undi umwe kuko mu bitaro harwariye batandatu basa n’abarembye.

Ibiryo abanyeshuri bavuga ko bariye bikabagiraho ingaruka, harimo akawunga, umuceri n’ibishyimbo ndetse banywa n’icyayi.

Ibitekerezo

  • Birababaje Kubona murwanda hakiboneka restora zikigira umwanda gusa nibisubireho bityo biteze imbere murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa