skol
fortebet

Uruganda rwengaga inzoga bivugwa ko zatumaga abantu bashaka gutera akabariro bamwe bakagura indaya rwafunzwe

Yanditswe: Thursday 26, Apr 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’ igihugu cy’ ubuziranenge cyafunzwe burundu uruganda ‘Herboristerie Maranatha Hema Ltd’ rwakoraga inzoga rwita ‘romatimu’ mu buryo butemewe n’ amategeko. Bamwe mu banywaga iyi nzoga bavuga ko ituma bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bakagura indaya.

Sponsored Ad

Uru ruganda rwari ruherereye mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge. Abaturage bo mu mugi wa Kigali banywaga iyi nzoga bavuga ko yabashaga gutera akabariro gusa babwiye itangazamakuru ko batari bazi baziko itujuje ubuziranenge.

Umwe ati “ Twayinywaga ariko kuva baduhaga ibintu bitujuje ubuziranenge urumva ko baduhemukiraga kuko twe twanywaga tuziko yujuje ubuziranenge. Yongera imbaraga da! Abafite ubushobozi bakajya ku kiro(kugura indaya). “

Uyu musore yavuze ko amaze umwaka anyway romatimu ndetse ko amaze kugura indaya inshuro umunani.

Ati “Umwaka ugiye gushira nyinywa maze kujya ku kilo nk’ inshuro umunani”

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uru ruganda ari rwo rwarangurirwagamo iki kinyobwa cya Kombuca zicuruzwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
SSP Hitayezu yagize ati: “Nyuma y’uko hari hamaze kugaragara ahantu harindwi hacururizwaga iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge kizwi nka ‘‘Kombuca’’ mu mudugudu wa Nyabugogo, akagari ka Kimisagara mu murenge wa Kimisagara ahafatiwe litiro 1,000, twaje kumenya ko zirangurirwa mu ruganda rwa Maniraguha Martin ruherereye mu murenge wa Muhima, akagari k’Amahoro, mu mudugudu w’Ubuzima. Twahise twerekezayo tuhasanga litiro 10,000 za Kombuca, dusanga aho ikorerwa nta suku ihari n’ibikoresho bifashisha mu kuyikora bitujuje ubuziranenge.’’

SSP Hitayezu yakomeje avuga ko yahise yangirizwa imbere y’abaturage, nabo bagirwa inama yo kutanywa ibinyobwa batizeye, ababyenga n’ababicuruza basabwa kubireka.

Yavuze ati: “Abaturage barasabwa kubungabunga ubuzima bwabo, ntibihutire kunywa ibinyobwa nk’ibi bitujuje ubuziranenge kuko bataba bazi icyo bikorwamo. Uretse no kuba ikinyobwa ubwacyo kitujuje ubuziranenge, mu kugikora ntibubahiriza isuku kandi n’ibikoresho bakoresha ntibyujuje ubuziranenge.”

Ubwo abakozi b’ ikigo cy’ ubuziranenge mu Rwanda RSB bageraga kuri uru ruganda basanze rukora rutagira ibyangombwa, banafata umwanzuro wo kumena litiro 10 000 z’ inzoga ya romatimu yari irimo gukorwa.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ urwo ruganda yatangarije itangazamakuru ko atemera ko inzoga bakora ari inkorano.

Yagize ati “Iyi produit ifata hafi nk’ icyumweru barimo kuyikora. Iyamenywe ni ka litiro 5000, litiro ibihumbi 5 rero ni miliyoni 5 z’ amanyarwanda. Twari muri gahunda yo gushaka ibyangombwa batubwiye ko byari byabonetse igisigaye ari ukubisinyaho”

Mu kwezi gushize kwa Werurwe 2018 izi nzoga zambuye ubuzima abantu batanu abandi 10 barahuma bitewe n’ ibintu bazikoramo.

RSB ivuga ko izakomeza gushakisha inganda zikora izi nzoga zose kuko hari izindi ziri ku isoko hataramenyekana aho zikorerwa.

Inzoga y’ inkorano itaramenyekanye izina iherutse guhitana abaturage 5 bo mu karere ka Nyarugenge abandi 10 barahuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Havuguziga Charles, yasabye abacuruza ibinyobwa bitemewe kubireka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa