skol
fortebet

Urujijo kucyateye urupfu rw’ umugabo wapfiriye muri Lodge I Rusizi

Yanditswe: Thursday 05, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’ umugabo w’ imyaka 56 wapfiriye ihunde rwa gaz. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyakuri yaba yabaye intandaro y’ uru rupfu rwe
Ahagana mu masaha ya saa kumi z’ umugoroba kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, ngo nibwo umukozi ukora isuku muri rimwe mu macumbi rusange akodeshwa rizwi nka Umucyo Lodge , yagiye kureba aho uwitwa Ngabo Bandora Alexandre yabaga asanga yapfuye.
Ndabananiye Jean Bosco ushinzwe irangamimerere mu murenge wa (...)

Sponsored Ad

Mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rw’ umugabo w’ imyaka 56 wapfiriye ihunde rwa gaz. Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyakuri yaba yabaye intandaro y’ uru rupfu rwe

Ahagana mu masaha ya saa kumi z’ umugoroba kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, ngo nibwo umukozi ukora isuku muri rimwe mu macumbi rusange akodeshwa rizwi nka Umucyo Lodge , yagiye kureba aho uwitwa Ngabo Bandora Alexandre yabaga asanga yapfuye.

Ndabananiye Jean Bosco ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Kamembe aganira n’ Umuryango yavuze ko Nyakwigendera yari amaze umwaka wose acumbitse muri iyi Lodge. Yari ameze nk’ umuturage uhatuye dore ko yabaga mu nzu ya annexe afite n’ umukozi umutekera.

Ndabananiye avuga ko Umurambo wa Nyakwigendera inzego z’ umutekano nyuma yo guhuruzwa n’ ubuyobozi bw’ iyi Lodge zasanze Nyakwigendera aryamye iruhande rya gaz ndetse n’ ibyo yari atetse byari byashiririye.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu ntara y’ iburengerazuba CIP Theobald Kanamugire yabwiye Umuryango ko umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma ngo hamenyekanye icyamwishe.

Ubuyobozi bw’ umurenge burakeka ko uyu mugabo w’ imyaka 56 y’ amavuko wakoraga mu bijyanye n’ amazi yaba yazize gaz yari atetseho. Polisi n’ ubuyobozi bw’ Umurenge wa Kamembe bahuriza kukuba nta kimenyetso na kimwe nk’ ubushye cyangwa igikomere cyagaragaraga ku murambo wa Nyakwigendera.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Mutarama CIP Kanamugire yabwiye Umuryango ko nta muntu n’ umwe polisi yigeze ita muri yombi yaba umukozi bivugwa ko yageze bwa mbere kuri uyu murambo ndetse n’ umuyobozi wa Lodge Umucyo.

Nubwo hari hashize amasaha arenga 20 umurambo wa Nyakwigendera ugejejwe mu bitaro bya Gihundwe ngo hasuzumwe icyateye uru rupfu, ubwo yaganiraga n’ Umuryango CIP Kanamugire yavuze ko ntacyo isuzuma ryo kwa muganga riragaragaza nk’ icyateye uru rupfu.

Haribazwa niba Nyakwigendera yaba yaragize ikibazo cyo kubura umwuka bitewe na gaz yari atetseho.

Nyakwigendera Ngabo avuka I Gikondo mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Yari injenyeri mu by’ ubwubatsi akaba yakoraga mu bijyanye n’ amazi mu karere ka Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa