skol
fortebet

Uyu mwaka ibyaha by’ ingengabitekerezo ya jenoside byagabanyutseho 50%

Yanditswe: Friday 14, Apr 2017

Sponsored Ad

Amakuru atangwa na polisi y’ u Rwanda aravuga ko uyu mwaka ibyaha by’ ingengabitekerezo byagabanyutseho 50% ugereranyije ni umwaka ushize.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23, hagaragaye ibyaha 24 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theose Badege avuga ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagabanutseho 50% ugereranyije n’umwaka ushize.
ACP Badege avuga ko muri ibi byaha (...)

ACP Badege avuga ko muri ibi byaha byagaragaye, akenshi byakozwe n’abantu bakuru ariko biganjemo abagabo.

Yagize ati “Ibyinshi muri ibi byaha wasangaga ari amagambo abwirwa abarokotse Jenoside, n’ibindi byaha bike byo ku mubiri.”

ACP Badege yemeje ko inzego z’umutekano zimaze guta muri yombi abagabo batatu bakekwaho gutema inka y’uwarokotse Jenoside mu karere ka Kicukiro y’uwitwa Mukurira Ferdinand bikaza kuyiviramo gupfa.

ACP Badege kandi yavuze ko uretse muri Kicukiro, mu karere ka Rubavu Polisi yataye muri yombi abagabo batatu, bakekwaho kuba ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka bo barahavuye basubira mu rugo gutwika inzu y’umukecuru warokotse Jenoside ufite imyaka 80.

Yagize ati “Abaturage bashoboye kuzimya uwo muriro kandi abo bagabo batatu bahitwa batabwa muri yombi ako kanya.”

Yashimiye Abanyarwanda uko uko bakomeje kugaragaza ubufatanye batanga amakuru ku hagaragaye ibi byaha, abasaba gukomeza guhangana no kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa