skol
fortebet

‘Witegura intambara ariko udashaka ko iba’ Perezida Kagame

Yanditswe: Friday 13, Jul 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda yagaragaje impamvu igihugu gikomeza guha imyitozo n’ amasomo abasirikare kandi igihugu kiri mu mahoro anashimira ababyeyi n’ inshuti bashishikariza abantu kujya mu gisirikare.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije I Gako mu karere ka Bugesera kuri uyu 13 Nyakanga 2018, ahabereye umuhango wo guha ipeti rya Lieutenant abasirikare bamaze umwaka bahabwa amasomo n’ imyitozo bya gisirikare.

Umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda yavuze ko iyo hatari intambara cyangwa ibindi byo kurinda amahoro mu gihugu no hanze y’ igihugu, ingabo zitabira ibikorwa bindi bisanzwe byubaka igihugu n’ amajyambere.

Yagize ati “Ingabo zitorezwa kuba zarwana intambara, ariko ntibivuze ko ziba zishaka intambara. Ntabwo abantu batorezwa gushoza intambara batorezwa kurwana intambara yabashojweho kuko rimwe na rimwe nabyo biraba”.

Yakomeje avuga ko iyo ibihe byiza aribyo bibaye ho bikaramba, abasirikare bashobo`ra kurinda bajya mu zabukuru batabonye intambara. Yongeyeho ko aricyo kigamijwe.

Ati “Nicyo kigamijwe rero. witegura intambara ariko udashaka ko iba, ariko igihe yabaye ndetse kenshi uwayigushojeho uyimurangirize. Nicyo ingabo zacu zitorezwa, nibyo zikwiye kuba zihangana nabyo”

Umukuru w’ igihugu akaba n’ umugaba w’ ikirenga w’ ingabo z’ u Rwanda yasabye abasirikare kutazigera bashoza intambara kuko ngo si byiza ngo nta n’ ubwo bikenewe ahubwo igikenewe ni ukwiyubaka bijyanye n’ ibihe bigezweho n’ ibihe bizaza.

Gusa yavuze ko ibyo abanyarwanda bagena ari iby’ iwabo ngo ntibagena iby’ ahandi.

Ati “Ibyo tugena cyane cyane ni iby’ iwacu, ntabwo tugena iby’ ahandi. Iyo iby’ ahandi byabaye ko bakubonamo, batubonamo ikibazo bagira icyabo, bakagushozaho intambara icyo gihe nyine niho dukoresha umutimanama wacu, ubushake, imyitozo twahawe n’ ubumenyi hanyuma tukabirangiza uko bikwiye. Nizo ngabo twifuza”

Perezida Kagame yahaye ikaze aba bofisiye bato mu ngabo z’ u Rwanda anababwira ko ari umwuga mwiza ukwiriye kubatera ishema kuko ubafasha kwiyubaka uko bikwiye n’ uko babikwiye.

Umukuru w’ igihugu yababwiye ko barangije igice cy’ amahugurwa n’ imyitozo by’ ibanze abibutsa ko bihoraho mu rwego rwo kubongerera imbaraga n’ ubushobozi bwo guhangana n’ ibihe biri imbere yabo.

Yanashimiye imiryango, ababyeyi n’ inshuti babashishikarije kujya muri uyu mwuga avuga ko abenshi badakunze kubyitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa