skol
fortebet

U Burundi bwongeye intwaro zikomeye ku mipaka buhana n’u Rwanda bunemeza ko bwiteguye intambara

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Burundi cyatangaje ko cyiteguye intambara yashozwa n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Minisitiri w’Ingabo mu Burundi,Alain Tribert Mutabazi,aremeza ko igisirikare cyongereye ingufu n’ibikoresho by’intambara ku mipaka yose, cyane cyane iyo gihana n’u Rwanda.

Minisitiri Alain Tribert Mutabazi yaraye abitangarije I Bujumbura mu gihe yarimo atangaza ibyo minisiteri ayoboye yagezeho mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka ushize.

Bamwe mu baturage bo mu ntara ya Kirundo baganiriye n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, cyane cyane abegereye umupaka bavuze ko intwaro zihari zibateye ubwoba. Bavuga ko uretse abasirikare hari n’abasivile benshi bari kumwe na bo.

Abaturage bo muri Munazi na Vyanzo, zone Gatare komine Busoni bagize ati: “Bamwe muri bo turabazi, abandi ntabo tuzi. Harimo n’abari barasubijwe mu buzima busanzwe bahoze mu gisirikare. Bagendera ku mategeko y’uyoboye igisirikare aha iwacu. Baba ari benshi nijoro”.

Undi na we yongeyeho ati: “Baba barikanuye cyane bareba neza ko ntawe usohoka cyangwa ngo umwanzi yinjire aha hafi y’iwacu ku mupaka avuye mu Rwanda.”

Igice gicunzwe cyane nk’uko amasoko y’Ijwi rya Amerika abitangaza ni mu makomine ya Ntega, Bugabira na Busoni. No mu ntara ya Kayanza na Cibitoke nuko.

Abafite ubwoba cyane ni imwe mu miryango yashakanye n’abanyarwanda aho ku mupaka, cyangwa ifite ababo bubatse hakurya y’umupaka mu Rwanda. Bamwe ndetse bavuga ko hari abashatse guhunga bava muri ibyo bice, ariko abatware bo hasi barabahumuriza.

Abaturage begereye ishyamba rya Murehe no mu misozi ihanamiye ikiyaga cya Rweru muri komine Busoni intara ya Kirundo, bemeza ko na ho hashyizwe intwaro za gisirikare zikomeye ndetse ko hari n’abasirikare benshi.

Ibyo bice byose ni ibihana urubibei n’akarere ka Bugesera mu ntara y’I Burasirazuba y’u Rwanda.

Minisitiri Alain Tribert Mutabazi yavuze ko ibi ari mu ntumbero yo gucunga umwanzi kandi ko biteguriye kumurwanya.

Amasoko y’Ijwi rya Amerika avuga ko ibintu byatangiye guhinduka muri izo ntara igihe Uburundi bwafungaga imipaka, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa mbere.

Bwari bumaze gushinja u Rwanda ko rubitse abarwanyi bacishamo bakajya gutera muri icyo gihugu. Aha, u Rwanda rubyamaganira kure.

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame mu nama y’igihugu y’umushyikirano ihuza inzego zitandukanye za leta harimo n’iza gisirikare, yatangaje na we mu cyumweru gishize ko yiteguye kurinda igihugu cye.

Perezida Kagame, yaburiye uwahirahira akarenga imipaka y’u Rwanda ko azishyura igiciro kirenze.

Ni nyuma y’aho umukuru w’igihugu cy’u Burundi,Evariste Ndayishimiye na we yari amaze kuvugira i Kinshasa mu murwa mukuru wa Kongo ko ashyigikiye mugenzi we wa Kongo kurwanya uwo yise "umwanzi basangiye ."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa