skol
fortebet

Uganda: Umuhanzi yaguye igihumure ku rubyiniro

Yanditswe: Monday 06, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ugezweho muri Uganda, Musigazi Abdul Aziz, uzwi ku izina rya Vyroota, yatunguranye ari ku rubyiniro yikubita hasi agwa igihumure ndetse areka kuririmba ahubwo ajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Sponsored Ad

Mu mashusho yasakajwe, agaragaza uyu musore ateruwe n’abashinzwe umutekano, ubonako nta ntege afite ndetse bari kwerekeza ahari imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.

Uyu muhanzi yituye hasi ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo cya Zzina Carnival 24 cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 5 Gicurasi 2024. Uretse uyu musore, abandi baririmbyemo barimo Gravity Omutujju, Recho Rey, Vinka, Cindy Sanyu n’abandi.

Vyroota afite imyaka 21, yavukiye ahitwa Kireka muri Uganda. Uyu musore akunze kwivuga ko yarezwe na nyina gusa. Aririmba injyana zirimo R&B, Dancehall na Afrobeat.

Yatangiye umuziki mu 2020 ndetse yakoze ibihangano byinshi kuva icyo gihe byakunzwe cyane. Vyroota abarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya Hittower.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa