skol
fortebet

Kenya: Urubuga rw‘ikigo cya Leta rwashyizweho filimi z’urukozasoni n’abajura bo kuri mudasobwa

Yanditswe: Saturday 23, May 2020

Sponsored Ad

Urubuga rwa Interineti rw’ikigo cya Leta ya Kenya gishinzwe gukora ubushakashatsi ku buhinzi [Kenya Agricultural Research Institute (Kari) rwatewe n’abajura bo kuri mudasobwa [hackers] bashyiraho filimi y’urukozasoni.

Sponsored Ad

Iki gitero cy’ikoranabuhanga Kari.org yagabweho cyabaye kuri uyu wa Gatanu bituma benshi bacika ururondogoro.

Ikigo cya Kenya Agricultural and Livestock Research Organisation (Kalro), gikuriye iki cya Kari gikora ubushakashatsi ku ikawa,icyayi n’isukari cyavuze ko aba ba hackers baturuka hanze ya Kenya.

Aba bagizi ba nabi bagabye iki gitero cy’ikoranabuhanga kuri uru rubuga rwa kari.org,bashyiraho filimi y’urukozasoni.

Umuyobozi mukuru wa Karlo witwa Eliud Kireger yavuze ko bakimara guhabwa ububasha bwo kuyobora ibigo by’ubushakashatsi ku buhinzi bagiye bahura n’ibitero by’ikoranabuhanga byinshi byashyiraga ku mbuga za Interineti zabo ibintu bibasebya bitandukanye birimo n’izi filimi z’urukozasoni.

Yavuze ko ikipe yabo ya ICT yagerageje gukurikirana ababagabyeho igitero basanga aria bantu baturuka hanze y’igihugu.

Yavuze ko bitabaje ikipe ishinzwe kurwanya ibitero by’ikoranabuhanga ya Kenya kugira ngo ibahe ubufasha.

Uyu muyobozi yavuze ko urubuga rwabo rwa kalro.org rurinzwe cyane kandi rukora neza.

Yagize ati “Turashaka kubwira buri wese ko serivisi zacu mu bigo 16 n’amashami 57 yacu ari hirya no hino ari gukora neza no muri ibi bihe bya Coronavirus.”

Mu myaka ishize ibigo bya Leta ya Kenya bitandukanye byagiye bigabwaho ibitero by’ikoranabuhanga n’aba hackers bakomeye bo mu bihugu bikomeye ku isi bigatuma imbuga zabyo za Interineti zimara igihe zidakora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa