skol
fortebet

Somalia: Umugore yabyaye abana 5 icyarimwe

Yanditswe: Tuesday 04, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ibitaro by’i Mogadishu mu murwa mukuru wa Somalia byatangaje ibyishimo byabo nyuma yo kubyaza umugore abana batanu icyarimwe.

Sponsored Ad

Ibi bitaro byitwa "Mogadishu Somali Turkey Recep Tayyip Erdogan Training and Research Hospital" bivuga ko uyu mugore n’impinja yibarutse bameze neza.

Umunyamakuru wa BBC i Mogadishu avuga ko iyi ari inkuru idasanzwe muri iki gihugu, ko abaganga bemeye gutangaza amakuru arambuye nyuma.

Ibi bitaro byatangaje kuri Twitter ko uyu mubyeyi n’abana be bari gukurikiranirwa hafi.

Bagaragaje ifoto y’aho babyarira iriho ikipe y’abaganga yafashije uyu mubyeyi muri uku kwibaruka kudasanzwe.

Kubyara abana barenze batatu ntibibaho kenshi ku bantu.

Mu burengerazuba bwa Kenya, mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize wa 2019 umugore yabyaye abana batanu, gusa babiri muri bo bapfa nyuma bari kuvurwa.

Eveline Namukhula wabyaye aba bana, nawe yaje gupfa mu kwezi kwakurikiyeho ubwo abaganga bageragezaga kuzibura imitsi ijyana amaraso mu bihaha.

Mu muco w’uyu mugore mu burengerazuba bwa Kenya, kubyara abana batanu bifatwa nk’amakuba.

Mu kwa munani umwaka ushize nabwo umugore witwa Sofiat Mutesi wo burasirazuba bwa Uganda yabyaye abana batanu icya rimwe.

Uyu yabwiye ibinyamakuru byaho ko mu gusuzumwa yari yabwiwe n’abaganga ko atwite abana babiri.

Madamu Mutesi yabwiye ikinyamakuru The Monitor ko mbere yari yarabyaye impanga (amahasa mu Kirundi), akurikizaho abana batatu icya rimwe, ubwo akaba yari yabyaye batanu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa