skol
fortebet

Umukecuru yapfuye azize kwishimira ko umwuzukuru we yatangiye gukinira Napoli

Yanditswe: Wednesday 15, May 2019

Sponsored Ad

Umukecuru ukomoka mu Butaliyani witwa Carmela yateye abakunzi ba ruhago intimba kubera ukuntu yishimiye ko umwuzukuru we Gianluca Gaetano w’imyaka 19 yazamuwe mu ikipe nkuru ya Napoli,ahita afatwa n’umutima arapfa.

Sponsored Ad

Carmela we n’abagize umuryango we bashimishijwe no kubona umwana wabo Gianluca Gaetano yinjiye mu kibuga ku munota wa 85,mu mukino ikipe ye ya Napoli yakinga na SPAL,niko gucana ama fireworks,bazenguruka imihanda y’I Napoli baririmba kugeza ubwo uyu mukecuru ibyishimo byamurenze,umutima we urahagarara ahita apfa.

Nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Butaliyani abivuga,Carmela w’imyaka 67 yapfuye nyuma yo guterana amagambo n’abantu bamubuzaga kwishimira ko umwuzukuru we yatangiye gukinira Napoli nkuru.

Carmela yababajwe n’amagambo yabwiwe n’abaturanyi bamusebye ko we n’umuryango we bagabanya urusaku kuko ngo kubona Gianluca Gaetano akina muri Napoli atari igitangaza,niko gushwana nabo,afatwa n’umutima,hitabazwa ubufasha butandukanye,ntibwabasha kumufasha niko guhita apfa.

Gianluca Gaetano akimara kumenya iby’urupfu rwa nyirakuru,yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram yandikaho amagambo yo kumusezeraho.

Yagize ati “Wambonye ntangira gukina mu ikipe nkuru ariko njyewe sinabashije kukubona.Ndagushimiye kubw’ibihe byiza twagiranye yaba kuri za noheli,ku isabukuru n’ibindi.Warakuze kubw’imyaka tumaranye gusa umbabarire ko ntabashije kukubona bwa nyuma ngo nguhobere cyane.Uruhuke mu mahoro nyogokuru kandi uzahora mu mutima wanjye.

Gianluca Gaetano yakoze agahigo ko kuba ariwe mukinnyi wavutse mu mwaka wa 2000 ukiniye Napoli nkuru bwa mbere. Gianluca Gaetano yazamuwe mu ikipe nkuru nyuma yo gutsinda ibitego 21 mu ikipe ya kabiri.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa