skol
fortebet

Umuturage yahaye Perezida Magufuli ishimwe ry’isake amutegeye mu nzira [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahawe ishimwe ry’isake n’umuturage ,ubwo yari mu nzira asubira inyuma avuye ku bikorwa byo gushyingura uwahoze ari umukuru w’icyo gihugu, Benjamin Mkapa.

Sponsored Ad

Perezida Magufuli yahawe iryo shimwe ubwo yahagarara ku muhanda kugira ngo asuhuze abatuye mu gace ka Somanga mu majyepfo ya Tanzania bari bamutegerereje ku muhanda.

Uyu muturage yari ku muhanda ari kumwe n’abandi bari bamutegereje,abwira Perezida ko iryo shimwe yagashyira mama we kubera ko yamureze neza.

Benjamin Mkapa wabaye Perezida wa gatatu wa Tanzania yashyinguwe mu rugo rwe ahitwa Lupaso mu gace ka Mtwara, mu muhango witabiriwe n’ibihumbi by’abaturage ku munsi w’ejo tariki ya 29 Nyakanga 2020.

Mkapa wari ufite imyaka 81 yitabye Imana ku wa 24 Nyakanga azize uburwayi bw’umutima, agwa mu bitaro bya Dar Es Salaam.

Yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete. Mkapa yasimbuye Ali Hassan Mwinyi we wabanjirijwe na Julius Nyerere.

Mwinyi w’imyaka 95 witabiriye ishyingurwa rya Mkapa, yavuze ko yaharaniye guteza imbere imibereho y’abaturage be, amusabira imbabazi ku bo yaba yarahemukiye bose. Yakomeje ati “Uruhukire mu mahoro muvandimwe.”

Perezida John Magufuli yabwiye abaherekeje Mkapa ko yakundaga igihugu cye, ko abantu bakwiye kuvana amasomo menshi ku buzima bwe.

Yakomeje ati “Guverinoma ya Tanzania yari yarashyizeho ahantu hihariye ababaye abakuru b’ibihugu bazajya bashyingurwa muri Dodoma, ariko mu myaka itatu ishize Benjamin Mkapa yarabyanze maze avuga ko azashyingurwa i Lupaso, yakundaga urugo rwe.”

Kikwete we yagaragaje Mkapa nk’umuyobozi warwanyije ubukene ku rwego rukomeye, akaba ari umwe mu batumye ubukungu bwa Tanzania bugera ku rwego rukomeye.

Nyuma y’urupfu rwe, u Rwanda rwihanganishije Tanzania ndetse Perezida Paul Kagame ategeka ko habaho iminsi itatu y’icyunamo, ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugeza hagati guhera ku wa Mbere tariki 27 Nyakanga 2020 kugeza kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2020.

Ni icyemezo cyafashwe "mu rwego rwo kwifatanya n’igihugu cy’abavandimwe cya Tanzania mu bihe by’akababaro byo kubura uwahoze ari Umukuru w’Igihugu".



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa