startimes
Kigali
startimes

Urukiko rwa Zambia rwahanishije igihano gisekeje umunyeshuri wakoze ’cakes’ zirimo urumogi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 12 October 2019 Yasuwe: 4449

Umunyeshuri wa kaminuza yo muri Zambia yategetswe kwandika umukoro (devoir/homework) ku bibi by’ibiyobyabwenge nyuma yo guhamwa no kugira umugambi wo kugurisha ’cakes’ zirimo urumogi.


Sponsored Ad


Ku wa mbere w’iki cyumweru, polisi ya Zambia yataye muri yombi Chikwanda Chisendele, wiga mu mwaka wa mbere mu ishami ry’ubwubatsi kuri Kaminuza ya Copperbelt.

Uyu munyeshuri w’imyaka 21 y’amavuko yafatanywe ’cakes’ zirimo urumogi zipima ikilo kimwe kirenga, nkuko polisi ibivuga.

Nka kimwe mu bihano yahawe, umucamanza yamutegetse kwandika inyandiko ya paji 50 ivuga ku bibi by’ibiyobyabwenge.

Mu rukiko, yasabwe kwandika amabaruwa asaba imbabazi ayandikira kaminuza yigaho, ababyeyi be, ndetse n’ikigo cya Zambia kirwanya ibiyobyabwenge, bitarenze ku itariki ya 15 y’ukwezi gutaha kwa 11.

Umucamanza kandi yanahanishije Chisembele igifungo gisubitse cy’imyaka ibiri, bivuze ko atazafungwa keretse akoze ikindi cyaha.

Ikigo cya Zambia kirwanya ibiyobyabwenge "cyakajije ibikorwa byo gufata abantu" bakora ’cakes’ zirimo urumogi.

Mu kuburira za kaminuza, iki kigo cyazishishikarije "kuba maso kubera ’cakes’ n’imigati irimo urumogi iharawe mu banyeshuri".

Bijyanye n’amategeko ya Zambia, urumogi rufatwa nk’ikiyobyabwenge kibi kandi kurugira binyuranyije n’amategeko.

Gucuruza, kugira no gukoresha ibiyobyabwenge bitemewe n’amategeko nk’urumogi, bihanishwa gucibwa amande cyangwa gufungwa.

Mu gihe cyashize, igihugu cya Zambia cyagowe no guhangana n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi na ’heroin’.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble sezikeye

    Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

    October 2019

Inzindi nkuru

Tanzania: Umuyobozi w’ishuri yakubitiye ku karubanda umugabo wazanywe ku...

Umuyobozi w’ishuri mu gihugu cya Tanzania,yaciye ibintu hirya no hino kubera...
1 August 2020 Yasuwe: 3076 0

Abantu 9 bapfuye bazize kunywa umuti bakaraba mu ntoki nyuma yo kubura...

Mu gihugu cy’Ubuhindi haravugwa inkuru ibabaje y’abantu 9 bapfuye bahitanywe...
31 July 2020 Yasuwe: 3001 0

Zambia: Minisitiri w’Uburezi yirukanwe ku kazi azira amashusho yamugaragaje...

Hon. David Mabumba wari minisitiri w’Uburezi mu gihugu cya Zambia yirukanwe...
30 July 2020 Yasuwe: 3492 0

Umuturage yahaye Perezida Magufuli ishimwe ry’isake amutegeye mu nzira...

Umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli yahawe ishimwe ry’isake...
30 July 2020 Yasuwe: 3345 0

Burundi: Umukobwa wari mu kizamini cya Leta yabyariye mu bwiherero nyuma...

Umunyeshuri wo mu Burundi witwa Evelyne yibarukiye mu kigo yakoreragamo...
29 July 2020 Yasuwe: 3380 0

Cameroon : Habonetse umugabo ufite abagore 100 n’abana 500

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu cya Cameroon habarizwa...
27 July 2020 Yasuwe: 3398 0