skol
fortebet

Mbana n’ ikimasa cy’ Akarere… Nkore iki?

Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umusomyi w’ Umuryango twahinduriye izina tukamwita Sarah ku mpamvu ze bwite yatwandikiye ibaruwa ifunguriwe abasomyi, kuri we yiteze igisubizo mu bitekerezo byanyu.

Sponsored Ad

Yagize ati,
Mbanje kubasuhuza, nitwa Sarah(Izina twahinduye) ntuye I Gisenyi, ndi umubyeyi w’ umwana umwe, ubusanzwe ndi umucuruzi w’ imyenda nkaba naragize ikibazo giteye gitya.

Mbana n’ umugabo wanjye, mu gihe gishize twari dufite umukozi w’umukobwa ariko wabyaye,ni umukozi twari tumaranye imyaka igera muri ine, mu minsi ishize rero yatangiye kunsuzugura cyane ndese akajya amvugiramo nkibaza ibyo ari byo, nyuma nza kumenya ko atwite, ijuru ringwira menye ko inda atwite ari iy’ umugabo wanjye.

Ntabwo nabashije kubyihanganira naramwirukanye ariko aranga tujya mu buyobozi, bw’ ibanze umukobwa atanga ikirego avuga ko umugabo wanjye yamufashe ku ngufu amutera inda, kubera umujinya n’agahinda nanjye nashinje umugabo wanjye nemeza ko aribyo koko yamufashe ku ngufu.

Umugabo amaze kubona ko bitari bumworohere, yahise avuga n’akarimurori, ahakana ko atigeze amufata ku ngufu ariko inda arayemera.

Yahise ahishura ko mu myaka yose yamaze iwacu, nta gihe batigeze baryamana, abwira umukozi wacu mu magambo nibuka neza ati:

“Ntabwo nigeze ngufata ku ngufu, nawe wari nk’umugore wanjye, niba umugore wanjye twararyamanaga gatanu mu cyumweru wowe twaryamanaga gatatu, kuko narabasimburanyaga, unshinja kugufata ku ngufu ute?”

Yakomeje atanga ingero nyinshi z’uburyo bagiye baryamana, n’uburyo navaga mu rugo ngiye ku kazi nzindutse agahita amusanga mu buriri bwanjye,

Yaba njyewe n’ubuyobozi, twagiye mu kantu ahubwo menya ukuri kose ko uwo nitaga umukozi yari mukeba wanjye.

Ubwo rero maze kumenya ukuri kose narumiwe ibyo gushinja mbivamo, umukobwa na we yageze aho yemera ko atafashwe ku ngufu aba ari njye ugwa mu gisebo mbura aho nkwirwa.

Kuva uwo munsi mu rugo byabaye bibi, umugabo namubwiye ko ndambiwe kubana n’umugabo wabaye nk’ikimasa cy’Akarere, ariko namwe nimutekereze kuba umugabo umwe asimburanya abagore babiri kandi baba mu nzu imwe.

Kuva uwo munsi ntabwo yari yatinyuka kongera kunkoraho mu buriri, nta we uvugisha undi, gusa nubwo hashize ibyumweru bitanu ibyo bibaye, umukozi we yahise ataha ariko umugabo yemera ko azamufasha, ubwo nabwo ni ibindi bibazo.

N’ubwo yatashye sinamenya niba batazasubirana, kandi n’ubundi umugabo wanjye nsanzwe nzi ko anca inyuma byongeye kandi aherutse kunkoraho dusa n’ abarwana arangije arambwira ngo nzicuza.

Hashize iminsi ibiri natangiye kujya numva parfait mu myenda ye ntazi ndetse rimwe nigeze gukora mu mufuka w’ ipantaro ye nsangamo iherena rimwe mbyibazaho biranyobera

Ndibaza ibibazo byinshi, ese umugabo wanjye ntazanta akagenda agasanga uwari umukozi akamuha ibyo namwimye? Byongeye kandi twabanye bitemewe n’ amategeko mva iwacu ntorotse kugeza ubu nsa nk’ uwavumwe mu muryango wanjye ntawe tuvuga rumwe.

Nta kazi ngira niwe untunze nubwo muri iyi minsi atagihaha nkeka ko byaba biterwa nuko ntacyo nkimumarira mu buriri

Ese nirengagize ibyabaye se niko zubakwa nkuko numva bavuga? Nkeneye inama zanyu
Murakoze.

Ibitekerezo

  • umva guma hamwe kuko numva ntahandi hokujya ufite umuhe ibyo yifuza urebe ko warera umwana wawe neza kuko nubundi ntago umuntu nkuwo azapfa ahindutse ,

    IRENGAGIZE IBYABAYE MAZE UMWAKIRE ASHOBORAKUZICUZA IBYI YAKOZE

    Umva madamu, gerageza ugaruze umugabo wawe ubugwaneza nahubundi uzicuza.
    Abagore muhugira muri gahunda zindi z’urugo mukibagirwa ko abagabo babakeneye.Mbega iyo mwiboneye abana mwumva ko birangiye. Niba umugabo utamuha Ubwo se urwo rugo yaba agaruka kurukoramwiki? Kumwuka inabi ahantu atazabona umunezero urumva ikizamutera kwishimira kuhagaruka ariki? Iyoroshye umutwaze ineza nibyo byagufasha kurusha guhangana.

    yooh, pore sana ariko jyewe numva nawe ukwiye kudohora kuko ntazahindurwa n’uko mubanye nabi kuko kandi nawe gerageza ushake akazi gashobora kuguha udufaranga niyo yaba maake kuko gutanga ibyishimo gusa nabyo bituma agusuzugura saba imbabazi abavandimwe bawe ubacire bugufi bazakubabarira kuko n’umwana w’ikirara yagarutse mu rugo.

    Ihanganeuhe umugabowawe imbabazi

    Ubwo c uragisha inama kdi numva watangiye kumenya ko uri kuyoba? Nukomeza kumwitwaraho gutyo uzahemukira n,abana ahubwo!

    Cyakora umuryango ndabakundaaaaaaaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa