skol
fortebet

UWANDEMEWE (Episode 10): Bitaduturutseho njye na mukuru wanjye twateye umugongo abaramiye amagara twemera kwitwa ba bihemu

Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Duherukana ubwo njye na mukuru wanjye Vena twari kwa muganga, muganga yari amaze kumfata ibizamini ndetse atubwira ko ngomba gukomereza uburwayi bwanjye imuhira.

Sponsored Ad

Ubwo Vena yansize aho ajya kubarisha amafaranga twagombaga kwishyura nyuma y’ umwanya utari muto yaje asanga ndi njyenyine muri cya cyumba, aza atarwiyambitse, yahagira cyane ambwira guhaguruka vuba ngo tugende.

Nashigutse umutima nanjye ngira igihunga ntangira kubaza mukuru wanjye Vena ikibaye ariko akomeza kumbwira guhaguruka vuba tukagenda ari nako ampagurutsa, turasindagira gusa tugifungura umuryango twakubise amaso umuganga wari unyuzeho Vena yongera gukinga ariruhutsa, ako kanya mpita mubaza,

Njyewe-“Ariko se Vena ko mbona umbwira guhaguruka uhagaritse umutima, uhumeka insigane warangiza kandi ukihisha habaye iki kandi?”

Vena-“Sam! Reka kumbaza byinshi tugomba kuva hano tugacika”

Njyewe-“Tugacika?”

Vena-“Va mu mikino wumve ibyo nkubwira”

Nakomeje kubaza cyane Vena ibyo yambwiraga nawe akomeza kunkangara ambwira kumwumvira mubyo ambwira gusa umutimanama wanjye wahabanye nibyo yambwiraga nsubira inyuma nicara ku gitanda maze ndamubwira nti,

Njyewe-“Ntibishoboka, Vena! Ntabwo wantwara gutya uziko ndwaye umpisha impamvu? Habaye iki gituma untwara igitaraganya?”

Vena-“Erega ntabwo ngutwara igitaraganya ibyo nkubwira byose ndarwana nuko bucya kabiri, uri gutinda haguruka tugende kandi tugomba kuva hano ducitse”

Njyewe-“Ariko se ducika gute kandi? Gute twacika kwa muganga kandi bararamiye ubuzima bwanjye bakanyitaho nkagarura ubuyanja?”

Vena-“Reka iby’ imiteto Sam! Wibwira ko ibyo bakoze byose bakuvura babigukoreye ku buntu?”

Njyewe-“None se niba wumva batarabikoreye ku buntu iyo uza ukamvura ko wowe ufite ubwenge njye nkaba injiji?

Vena yikije umutima maze arambwira ati,

Vena-“Sam! Reka tureke guterana amagambo twivamo twumvikane duhuze hato tutisenya tugaseba kandi turi bene mugabo umwe”

Muri ako kanya naratuje koko maze Vena yongera kunama amfata mu bitugu maze arambwira ati,

Vena-“Sam! Nyumva, ntabwo nanze guha agaciro abaganga bakuvuye, ntabwo nyobewe ko utashye utarakira ugikeneye kuvurwa gusa reka dusimbuke uru kuko amafaranga bambwiye tugomba kwishyura ntabwo twayabona”

Muri ako kanya nibwo namenye neza icyo Vena mukuru wanjye yarwaniraga ambwira guhaguruka vuba na bwangu, namenye neza ko agaciro k’ ubuzima karengerwa n’ amafaranga, nubwo numvaga ko niyo watanga ibya mirenge utaramira amagara aseseka ntayorwe ariko uwo munsi nabonye ko nta magara make ataramirwa n’ amafaranga menshi.

Vena-“Sam! Ubu turi kwishyuzwa amafaranga ibihumbi ijana na makumyabiri…kuko nta bwishingizi Papa yigeze adutangira…burya twumvaga abivuga gusa”

Njyewe-“Yeee? Ibihumbi ijana na makumyabiri byose?”

Vena-“Yego, kandi rwose wumve ko nta mafaranga mfite hano ageze no ku bihumbi makumyabiri, ibya Mama byo reka tubyirengegize”

Natuje akanya gato mbona neza imanga twaguyemo, koko mukuru wanjye yari yatecyereje nk’ umugaba wari uyoboye urugamba, nta kundi nagombaga kumwumvira nkamukurikira tukivana aho hantu.

Ako kanya nahise mpaguruka, Vena aransindagiza yongera gukingura umuryango areba hirya no hino arijijisha yifata mu mufuka amera nkaho tutari kumwe ansigaho intambwe nk’ eshatu nanjye nkomeza kumukurikira.

Twegeye imbere gato kubera kugenda ndeba hirya no hino mba ndamubuze, narahagaze muri uko guhagarara wa muganga wankurikiranaga yampingutseho ndikanga,

Muganga-“Bite ko uhagaze aha?”

N’ ubwoba bwinshi nagize ngo mvuge ndadidimanga ndavuga nti….

Njyewe-“Eeeh! Nari…nari…numvaga nshaka….nari ngiye kwihagarika…”

Muganga-“Uuuh? Ugiye kwihagarika hehe se ugana ku marembo asohoka ibitaro?”

Njyewe-“Kubera ko…urabona…ntabwo namenye ko ariho ndi kugana, mu gihe maze aha ibyo kwibuka naciye ukubiri nabyo hanshanze pe! Ahubwo reka nsubire inyuma…”

Muganga-“Ok! Niba wahabuze ngwino njye kuhakwereka…”

Ako kanya nahise muca mw’ ijambo mubwira vuba nti,

Njyewe-“Oya Muga! Rwose ntabwo byaba ari byo, ntabwo waba wararaye amajoro unyitaho umvura ngo ugerekeho no kujya kunyereka aho nihagarika”

Muganga-“Erega nta kibazo! Ni inshingano zanjye byose ngomba kubikora ngo nsigasire ubuzima nshinzwe”

Nasubije muganga nsubira inyuma mubwira nti,

Njyewe-“Urakoze cyane Muga! Urakoze rwose…reka mpashake ntabwo mpabura”
Nateye intambwe ako kanya nongera kumva ijwi rya Muganga,

Muganga-“Umva...Sam!...”
Nahagaze aho nari ngeze ku mutima nti ibyo ari byo byose Muganga yamvumbuye ntabwo muca mu rihumye mpindukira nsa n’ uwemeye icyaha ndetse niteguye gusaba imbabazi.

Muganga yaranyegereye maze ahambura umugozi wari uziritse akaboko kanjye kariho sima ufashe mw’ ijosi ryanjye yongera kuwuzirika bundi bushya, arambwira ati,

Muganga-“Nabonaga uyu mugozi wabaye muremure cyane, washoboraga gutuma igufa ryagize ikibazo rihungabana rikaba ryatera gukomera nabi bikazakuviramo ubumuga”

Nariruhukije nshimira muganga ndahindukira nongera kugenda, aho najyaga ntabwo nari mpazi, nakomeje imbere mbona mpingutse mu byumba by’ abagore n’ abakobwa nsubira inyuma vuba na bwangu.

Nakomeje kugenda mpinguka ku karyango gato ngakozeho nsanga gakingishijwe ingufuri, ndebye hirya gato mbona umwenge muri senyenge zari zikoze uruzitiro rw’ ibitaro nigira inama yo kuhasesera.

Numvaga nindamuka mpaseseye ngahinguka hanze nta yindi gahunda, kwari uguhita nerekeza iyo mu rugo ntabyo kwiririrwa nshakisha Vena wari wazanye icyo gitecyerezo.

Naciye bugufi ndapfukama ndihengeka ncisha umutwe muri wa mwenge wari muri sengenge zari zikoze uruzitiro, naramiye akaboko kari kavunitse ndisunika…bigoranye mpinguka hanze ndiruhutsa,

Njyewe-“Ahwuiiiiii!”

Nahise ntera intambwe imbere yanjye mbona aho ngana ni aho batwikiraga imyanda, hari mw’ isambu nini itari irimo ikindi.

Mu kwitegereza neza nabonye umugabo wari uri gutwika imyanda, yunamye ashyira imyanda hamwe nanjye ncungana nuwo mugongo nkomeza kugenda nunamye ngeze imbere ndashingura ndiruka jugujugu numvishe ijwi ry’ uwo mugabo avuga ngo; “Nta muntu numvishe ra??”

Narengeye mw’ ishyamba ndimanukamo mpinguka mu muhanda ndahindukira ndeba inyuma…numvaga ko nakurikiwe, nsanze nta wanyomye mu nyuma ndiruhutsa nyura inzira y’ agatsibanzira itaranyuraga mu muhanda mugari nerekeza iyo mu rugo ntoroka ibitaro ntyo.

Negereye hafi yo murugo ntangira kugira agahinda, nibutse uko najyaga mpataha nsanga umuryango ariko uwo munsi nari mpatashye Mama ari kwa muganga naho Papa ari mu buroko.

Nahingutse mu rugo nikanga nsanze hakinguye, nahinnye akarenge ntangira gutecyereza ko yaba ari abajura baducunze ku jisho, bakamenya ko ntawe ururimo bakarutaha.

Nyuma y’ akanya umutima udiha nahihaze nigira inama yo kuvuga cyane ngo wenda niba hari uri ruguru y’ urugo n’ ahandi anyumve antabare mvuga cyane nti,

Njyewe-“Yewe muntu! Yewe muntu uri mu nzu?”

Ako kanya numvishe ibisa n’ amasahani bimeneka mu nzu, numva intambuko y’ umuntu asohoka yihuta…ngiye kubona mbona mushiki wanjye Lea ahingutse hanze, akimbona biba ibindi ansanganira vuba antura amarira.

Lea-“Sam! Sam!”

Yanyituye imbere agiye kumpobera aratitira numva mugiriye impuhwe mw’ ijwi ryuje ikiniga arambwira ati,

Lea-“Mana yanjye weee! Sam! Nuko wabaye? Sam?”

Nakomeje kumwitegereza nanjye agahinda karansaba, aransindagiza dore ko nari naniwe ndetse nacitse intege twinjira mu nzu, anyicaza mu ntebe.

Lea yongeye kugenda agaruka afite amazi mu gakombe, arampereza ndagotomera maze kwiruhutsa yatangiye kumbwira uko inkuru yamusanze kw’ ishuri mu gihe cyo gukora ibizamini, agasaba uruhushya rwo guhita ataha ariko bakarumwima

Yambwiye uko yakoze ibizamini by’ amaburakindi, impapuro z’ ibizamini aho kugira ngo azuzuze umuti wa wino y’ ikaramu akazuzuza, amarira.

Yambwiye ko atiteze gutsinda ibizamini ariko kandi ko ntacyo bimubwiye kuko icya mbere ari uko yasanze nubwo bikomeye tukiri mu buzima.

Nanjye natangiye kumubwira uko natandukanye na Vena turi gutoroka ibitaro, mubwira uko byose byagenze, yongera kuganzwa n’ agahinda.

Tukiri aho twumvishe umuntu ukoze ku rugi rwo mu gikari twikangira rimwe ndetse ntangira gushakisha aho nihisha……………………………………………….

Ntuzacikwe na Episode ya 11 yiyi nkuru “UWANDEMEWE” ku munsi w’ ejo

RWIBUTSO EDDY /UMURYANGO.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa