skol
fortebet

Dore abasore 7 ukwiriye kugendera kure mu rukundo

Yanditswe: Wednesday 30, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ugeze mu myaka y’ubukure kandi koko urabona ukeneye umugabo. Nuko abasore benshi bagasimburana bagutereta nawe ukayoberwa amahitamo. Muri macye umusore w’inzozi zawe kumubona bikakubera ingorabahizi.

Sponsored Ad

Nuko mu kudashishoza ugahitamo umusore umwe, nyamara byagera nyuma ugatangira kwicuza uti nahisemo nabi.
Hari abasore, niba ushaka uwo muzubakana urugo, ukwiriye kugendera kure, nibo muri iyi nkuru tugiye kuvuga

1. Umuhehesi

Ntabwo ari wawundi utendeka abakobwa babiri cyangwa batatu, ahubwo uyu we nta mukobwa adatereta. Umwise rudacirakabishye ntiwaba wibeshye. Ntarobanura kandi. Umuyaya w’iwabo aratereta, umukobwa bahuriye muri bisi ajya ku kazi amwaka akanimero, umukobwa ukata amatike amuterete, umupulanto ku kazi iwabo azamutereta. Mbese uwitwa igitsinagore wese, atari mwenewabo aratereta. Uyu ubanye na we wajya uhora urira. Ariko dusubiremo, we atereta buri wese, atarobanuye. Atandukanye na wawundi ukunda benshi akazavanamo umwe mu gihe gikwiye.

2. Ndacyari umwana

Uyu we nubwo akuze ariko iyo urebye ibitekerezo bye usanga akiri umwana. Yarize wenda aranaminuza ariko uzasanga abyuka yicaye, burinde bwira. Muri macye nta gahunda apanga y’ahazaza he, iyo abonye ayo kugura bundles aba ahiriwe ubundi akirirwa ashaka umugurira agacupa, maze si ugutereta akivayo. Uyu nimubana umenye ko urugo ruzaba rukuri ku mutwe.

3. Ndi mu kuri

Igihe cyose hagize akavuka hagati yanyu ahita akwereka ko ari wowe uri mu ikosa we ari mu kuri. Muri macye we nta kosa agira, ya mvugo ngo amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe, ayumva cyane, gusa ayumva nabi kuko we ntanemera ko ari mu ikosa, ahubwo yisobanura kurenza uri mu rukiko kandi akerekana buri gihe ingingo zimurengera. Uyu nimubana, uzabe witeguye kutazamugisha impaka kuko niyo yaba yaguye mu cyaha ntazacyemera azakwereka ko afite ukuri.

4. Umufushyi wa cyane

Uyu agucunga kuruta uko ahari na we bwite yicunga. Aba akubaza impamvu wambaye ipantalo igufashe, akubaza impamvu wambaye akajipo kagufi. Ntatana no kuguhamagara kenshi atari uko agukumbuye ahubwo ashaka kumva ko uri kuyivugiraho. Muri kumwe ugahamagarwa atega ugutwi uguhamagaye, mutari kumwe aba akubaza aho uri, ibyo urimo, abo muri kumwe, impamvu ari kumva amajwi y’abagabo hafi yawe, mbwiza ukuri bitaraba birebire… mbese igihe utari kumwe na we cyangwa se utaryamye akubuza amahwemo
Uyu mubanye wazarwara umutima.

5. Umwiyemezi

Uyu mwe aba akwereka ko ari byose igihe cyose. Ni we wumva ko yambara neza, yiyumvamo ko ateye neza, asa neza, avuka mu muryango ukomeye, yize amashuri meza, afite akazi keza, mbese afite byinshi yiratana akumva ko ari iturufu yo gukundwa nawe. Iyo umuhakaniye urukundo aguherekeresha amagambo yo kwishongora no kukwiyemeraho ndetse akagutega iminsi. Iyo musohokanye, utanga komande akakubaza niba uvumbutse mu mwobo, mbese akakwereka ko utazi ibigezweho. Uyu mubanye ntiwazakira incyuro ze.

6. Ikirara

Uyu uzasanga afite byinshi bidasanzwe ku muntu wiyubaha. Imvugo ye usangamo amagambo nyandagazi menshi, imyambarire ye ku buryo no kugendana na we ubitinya. Asinda kenshi, mbese kudasinda kuri we niyo tombola. Ku buryo n’ukubonanye na we akubaza niba ugira roho cyangwa warayitaye. Aha ho nawe uhita wifatira umwanzuro.

7. Umusirimu

Gusirimuka si bibi ahubwo ni iterambere. Gusa uyu we, ushaka wamwita inkundarubyino. Akadutse kose aba yakagezeho. Muri macye ukimubona wahita uvuga uti dore umusore. Yambara bigezweho, yisiga imibavu igezweho, azi kuganira, mbese ni umuntu wavuga ko nta nenge agira. Iyo muri kumwe, muganira nta kosa wakumva mu magambo ye. Imyenda ye ihora iteye ipasi, inkweto zihanaguye, gusa nimuganira nta na rimwe uzumva akomoza ku kazi akora. Uzi impamvu uyu ugomba kumwirinda? Uyu ntabwo abaho. Numubona azaba hari uruhande rumwe agukinga, kandi kuruvumbura bizakubabaza kuko uzasanga abantu nk’abo akenshi baba bafite ibindi biri inyuma y’iyo mimerere myiza. Umuntu nyawe agira ibyiza n’ibibi nubwo ibyiza binesha ibibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa