skol
fortebet

Ese nzizere uwuhe mukobwa /mugore, ko bose bahemuka kimwe? : Umusomyi

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

Nitwa Claude Umwizerwa, muri iki gitangazamakuru nabonye hari abahasaba inama, none nanjye ndatekereza ku byambayeho, nkumva ngomba gufata ingamba aliko na none ngakenera n’ibitekerezo by’abandi aliko byubaka, n’ubwo nabonye rimwe na rimwe hataburamo n’ibiba bidahwitse, bivuga ko nabyo bigomba gusomanwa ubushishozi igihe byakugezeho.
Muri make ngeze mu myaka 38, nari nigeze umugore mu bihe bya vuba, mu nzira zose ziteganyijwe aribyo gufata irembo, gusaba no gukwa kimwe n’imbere y’Imana. Aliko (...)

Sponsored Ad

Nitwa Claude Umwizerwa, muri iki gitangazamakuru nabonye hari abahasaba inama, none nanjye ndatekereza ku byambayeho, nkumva ngomba gufata ingamba aliko na none ngakenera n’ibitekerezo by’abandi aliko byubaka, n’ubwo nabonye rimwe na rimwe hataburamo n’ibiba bidahwitse, bivuga ko nabyo bigomba gusomanwa ubushishozi igihe byakugezeho.

Muri make ngeze mu myaka 38, nari nigeze umugore mu bihe bya vuba, mu nzira zose ziteganyijwe aribyo gufata irembo, gusaba no gukwa kimwe n’imbere y’Imana.
Aliko ntibyamaze igihe kinini kuko uwo mugore twari dushakanye, mu by’ukuri atari aje kubaka, ahubwo yari ikirara kimwe cyo ku rwego rwo hejuru, yishakira address gusa yo kugira ngo yikomereze ibikorwa bye bigayitse afite aho aturuka.

Ikindi kandi no kugira ngo agire icyo amvanaho kijyanye n’umutungo wagombaga kugenda umufasha mu yindi mishinga yari afite harimo no gukomeza ajya i Burayi. Kandi na none ngo ahindure status kuko rimwe na rimwe bifasha mu kubona visa mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi, ibyo byose kandi kubyara akaba atarabikozwaga na mba!

Muri rusange akaba nta ndangagaciro nimwe iranga umunyarwandakazi yari yibitseho, ko ahubwo ibikorwa bye byari ku rwego/ ntaho byari bitaniye ni bya shitani.
Byaramungabanyije mu buryo bwose, haba mu by’umwuka, moral kimwe no mu buryo bw’ubukungu. Gusa ndashima Imana ko byansize amahoro, kandi ngenda niyubaka gahoro gahoro, ko kandi magingo aya inkiko zemeye/ zigiye kuduha gatanya.

Ku bijyanye no kwizera igitsinagore byo ntibiraza rwose kandi mbikeneye kugira ngo ubuzima bukomeze, kuko muri rusange nari natinze no gushaka kubera kwita kuri barumuna banjye nasigaranye, kandi nyuma nange mbashe gukomeza amashuri ku rwego rwa university.

Bivuga ko aho nashakiraga mu mwaka washize, gahunda yari iyo kubaka urugo ruhamye, gusa kubw’amahirwe make ntibyampira. Nshobora kuba narahubutse, sinihangane ngo Imana indambagirize nk’uko abizera babivuga.

Akaba ariyo mpamvu nsaba inama zanyu nziza, kuko bivuye mu mutima wanjye nkeneye umukunzi w’ukuri, noneho unyikundiye kurushaho, kurusha uko natwarwa n’ikimero. Aliko na none ngakomeza nibaza ese bizanshobokera gute, ko mu mutima nkifitemo gushidikanya kuba nabona noneho umugeni muzima, wuje urukundo n’impuhwe, warenzwe, ujijutse, uzi ubuzima, wubaha agatinya Imana, wiyubaha akarangwa n’isuku kimwe n’umuco.

Ese abo byahiriye ni irihe banga mwamishurira? Ubu nashyize ingufu mu gusaba Imana ngo inkorere igitangaza, kandi nanjye ndagenda mvugurura umushyikirano wanjye nayo, ngo wenda igire uko yibuka umugaragu wayo, kimwe no kugira ngo ntore agatotsi, kuko biba ingorabahizi kugoheka iyo ntangiye gutekereza ibyo byose!

Ese mbigenze nte rwose kugira ngo mbone umugore muzima kandi vuba, nubwo bwose nagiye mungabanywa n’ibyo byose nanyuzemo? Email nkoresha ni [email protected] igihe haba hari uwubashije kuyikoresha, murakoze, amahoro y’Imana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa