skol
fortebet

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo wanjye tumaze kubyarana inshuro 3

Yanditswe: Sunday 12, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Mbigenze nte ko umuhungu nikururiye ansenyeye urugo kandi nkunda umugabo wanjye tumaze kubyarana inshuro eshatu ariko igikorwa cyo gutera akabariro ntajya agiha agaciro.

Sponsored Ad

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 30 utifuje ko amazina ye atangazwa aragisha inama kubyo yakora yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga rwa Umuryango.rw aho afite ikibazo cyo kuba yaraciye inyuma umugabo we akaryamana n’umusore avuga ko ashoboye akazi none akaba agiye kumwibagiza umugabo we.

Mu gutangira atubwira uko byagenze uyu mugore yagize ati

“ Ubundi ubusanzwe umugabo wanjye tumaze kubyarana abana 3 afite imyaka 42 ariko kuva twatangira kubana sindabona na rimwe aha agaciro cyane igikorwa cyo gutera akabariro, afite akazi akora ku buryo ataha nka saa tatu z’ijoro yananiwe agatinzwa no gufata amafunguro ubundi agahita yiryamira.

Umugabo wanjye nta munsi n’umwe ajya yiha wo kuruhuka ahora mu kazi, n’iyo duteye akabariro ni nko kubipa( agahe gato) ubundi agahita agwa agacuho kubera umunaniro avana mu kazi, Mpora nifuza gukora imibonano mpuzabitsina ngashira ipfa ariko narabibuze kandi mfite umugabo. Gusa urukundo rwo rurahari kandi nta kintu adakora ngo yite ku muryango.

Nyirabayazana rero ni umusore duheruka kuryamana kubera numvaga nifuza gukora imibonano mpuzabitsina nkayihaga, Uwo musore yabinkoreye neza ku buryo byanteye ibyishimo bidasanzwe kuri uwo munsi, naratashye mu rugo nkajya nisekesha ubusa ku buryo abo tubana bambazaga icyo ndi guseka nkakibura nyamara ibitekerezo byanjye byari byibereye ku bihe byiza nagiranye n’uwo musore.

Uwo musore tujya kuryamana natekerezaga ko ari rimwe risa bitazongera kubaho, nyamara kugeza ubu tumaze kuryamana inshuro 4, kandi rwose ampora mu ntekerezo ku buryo kumwibagirwa byananiye,buri gihe nsigaye numva najya kumwirebera akandyohereza, umugabo wanjye nawe akomeje kumbaza impamvu asigaye abona mfite akanyamuneza nkabura icyo musubiza.

Ndi kwibaza uko bizagenda umugabo wanjye nabimenya, nonese nemere ngume hamwe njye nkomeza nifuze gutera akabariro mfite umugabo ? uwo musore nerure muhakanire kandi ankemurira ikibazo umugabo atankemurira? Nayobewe icyo nakora mungire inama”.

Mugire Inama ubinyujije muri Comments (ibitekerezo)

Ibitekerezo

  • Waramutse neza mada
    Inama nakugira nuko wava mubyaha ugakizwa ukagarukira umugabo wawe, naho ubundi ubwo uri kwinjiza satani mu rugo rwawe kandi icyo izagukorera nukukurangiza ntakindi. uwo musore ugushuka ntakindi arusha abandi usibye uburara afite kandi wibuke isezerano wagiranye nimana yawe.

    Ndumva nta nama nakugira kuko byacitse ubwo wafataga umwanzuro wo kumuca inyuma bwa mbere gusa mwikuremo nibikunanira wiyakire usenye!

    Imana itanga byose wa mudamu we.
    Senga cyane usabe Imana yagushyingiye kuguha ibyishimo mu rugo rwawe utavaho wisenyera.

    Wa mugore we wamaze kuba umupfu.
    None se ko wisenyeye nyine urumva uwo musore azagucyura ?
    Kuki wumva wasenya ugahemukira umugabo wawe kandi icyo ari ikibazo cyakemuka igihe mufashe umwanya wo kukiganiraho koko!!!
    Ikigaragara nyine communication yanyu niyo nyirabayazana,wisenya rero ngo uhemukire umugabo wawe utaretse n’abana banyu ni nabo baba bagiye kubigwamo kandi barengana.

    Ubonana n’uwo musore uzi uba uri uwa kangahe?
    Uwo ntiyakubera umugabo ahubwo wihane wizere Yesu niwe ubasha kukumara iryo rari. Ubundi isi irakwasamiye ngo ikubuze epfo na ruguru.

    Mwaramutse neza wamubyeyiwe nitwa Innocent unyandikire kuriyi nimero 0785478094 nkugire inama apana muri rusange

    Mwaramutse neza wamubyeyiwe nitwa Innocent unyandikire kuriyi nimero 0785478094 nkugire inama apana kubivugira muri rusange murakoze

    Uhaze makaroni n’amafiriti yavuye mu byuya by’umugabo, none umaze kurengwa ngo nibakugire inama..nta nama duha abagore mutabasha kwihangana . Kuki utabwiza umugabo wawe ukuri ? . Nta soni . Iyaba yaragufashe akakwirukana nkareba ko uwo musongarere agutunga.

    Icya mbere nakubwira nuko ugomba kunyurwa nuko ufite umugabo ukunda kandi nawe akaba agukunda , ikindi akaba aguhahira ntacyo umuburana, ibyo rero byo kumuca inyuma ni umuco mubi rwose wasenga Imana ukihana kandi ukareka uwo muhungu kuko ubwo ni ubusambanyi kandi mu gihe cyose ukibikora nta mahoro uzigira ugira mu buzima bwawe bwose kuko uzahorana ikidodo ku mutima ko uhemukira uwo mwashakanye ikindi nuko igihe cyose ubikora uzaba uri no guhemukira abana bawe.Ubwo rero yoboka inzira yo gusenga kandi wihane umaramaze utandukane n’uwo musore kuko uri mu nzira y’ibyaha rwose.Murakoze

    Saba divorce usange uwo ushima

    Nubwo uyu mugore akeneye kwitoza kwibuza, Uwo mugabo niwe ukeneye inama nyinshi. Umunyamakuru w’umuryango anshake munyuzeho inama nziza azihe uyu mugore hanyuma kdi nawe aganirize umugabo we agatege kaze ahembuke inshingano ashinzwe azahita zishobora.

    Abagore batagira ubwenge niko bamera, umugabo wese ukimara kwubaka aba ahangayikiye iterambere ry’urugo ariko iyo mumaze gufatisha birakemuka akongera kuguha umwanya uhagije.
    Ubwo se mwakora iyo mibonano mutishyuye inzu (nziko abashaka bujuje izabo ari bake), cyangwa guhaha bitameze neza?
    Ikibabaje ni uko azajya kuguha umwanya agasanga utakimwitayeho cyangwa mwaranduye SIDA.
    Wagombye kuba umufasha ibyo ushoboye imirimo ye ikajya irangira vuba akakubonera umwanya (urugero: niba hari ama raporo asabwa bimwe akabizana mu rugo ukamufasha), kuko wowe ndabona udafite akazi niyo mpamvu uhora utekereza ibyo.
    Ahubwo witonde atazavumbura ko umubereye umutwaro (niba utinjiza frs), wara ukanamuca inyuma

    Abagore batagira ubwenge niko bamera, umugabo wese ukimara kwubaka aba ahangayikiye iterambere ry’urugo ariko iyo mumaze gufatisha birakemuka akongera kuguha umwanya uhagije.
    Ubwo se mwakora iyo mibonano mutishyuye inzu (nziko abashaka bujuje izabo ari bake), cyangwa guhaha bitameze neza?
    Ikibabaje ni uko azajya kuguha umwanya agasanga utakimwitayeho cyangwa mwaranduye SIDA.
    Wagombye kuba umufasha ibyo ushoboye imirimo ye ikajya irangira vuba akakubonera umwanya (urugero: niba hari ama raporo asabwa bimwe akabizana mu rugo ukamufasha), kuko wowe ndabona udafite akazi niyo mpamvu uhora utekereza ibyo.
    Ahubwo witonde atazavumbura ko umubereye umutwaro (niba utinjiza frs), warawar ukanamuca inyuma

    Abagore batagira ubwenge niko bamera, umugabo wese ukimara kwaka aba ahangayikiye iterambere ry’urugo ariko iyo mumaze gufatisha birakemuka akongera kuguha umwanya uhagije.
    Ubwo se mwakora iyo mibonano mutishyuye inzu (nziko abashaka bujuje izabo ari bake), cyangwa guhaha bitameze neza?
    Ikibabaje ni uko azajya kuguha umwanya agasanga utakimwitayeho cyangwa mwaranduye SIDA.
    Wagombye kuba umufasha ibyo ushoboye imirimo ye ikajya irangira vuba akakubonera umwanya (urugero: niba hari ama raporo asabwa bimwe akabizana mu rugo ukamufasha), kuko wowe ndabona udafite akazi niyo mpamvu uhora utekereza ibyo.
    Ahubwo witonde atazavumbura ko umubereye umutwaro (niba utinjiza frs), warawar ukanamuca inyuma

    Muraho neza mugore nyurwa n.imbaraga z.umugabo wawe kdi ugenzure imyitwarire yawe imbere y,umugabo wasanga nawe ugira uruhare mu gutagenda neza mu buriri wakoze ikosa uca umugabo inyuma utabanje kuganira nawe ikibazo wari ufite ngo mugishakire umuti uwo musore izo mbaraga agukoreshaho nuko Ari ukugusambanya nawe mubanye nk,umugabo n umugore ntibyakomeza gutyo kubera izindi nshingano zo mu rugo nukomeza bikagutandukanya n umugabo uwo musore nta zakugira umugore naho yakugira umugore ashobora kutaguhahira nkuko uwo abikora kdi utariye ntiwatekereza imibonano uzabure byose

    Kubaka urugo nk’uko buri wese abyiyemeza imbere y’amategeko y’Imana n’andi agenga buri gihugu ni ukwemera kubana mu byiza no mu bibi.

    Aho umwe agize intege nke ni inshingano z’undi zo kumufasha kurwanya izo ntege nke kuko biba bishoboka igihe cyose bombi bafite urukundo.

    Kandi nabonye mu byo wavuze wemeje ko umugabo wawe afite urukundo : ’’ Gusa urukundo rwo rurahari kandi nta kintu adakora ngo yite ku muryango’’.

    Uyu munsi ufite abana batatu mu gihe hari ingo zabuze abana kandi bamaranye imyaka 20, ubwo se urumva umuntu yakugira inama gute wowe ubwawe niba utabashije guhitamo icyiza cyangwa ikibi.

    Urakuze bihagije kugirango umenye igikwiye UMURYANGO WAWE, usenya urwe bamutiza umuhoro.
    Niba nawe ugifitiye URUKUNDO umugabo wawe n’abana bawe, icyo ugomba gukora gikwiye umubyeyi ufite umugabo n’abana 3 uzacyumva mu mutima wawe ugikore.
    Ubwawe udafashe umwanzuro mwiza ntacyo inama twakugira zakumarira ahubwo uzagira ingorane cyane kuko hari abazitwaza ko bagiye kukugira inama ahubwo usange ari abapfubuzi kabuhariwe bagusenyere.

    Ihane bigishoboka ibibi wakoze bidakwiye maze uganirize neza umugabo wawe kugirango mwembi mutere urubariro mu buryo bubanyuze.

    Uyo mugore akora amakosa.Baravugana n,umugabo wiwe ibitamunezera hanyuma uwo Mugabo ahindure.

    Ntukatubeshye ngo ukunda umugabo wawe , umukunda ute c kandi umuhemukira ubigambiriye. Icyo uri kwikururira nawe urakizi nyine , ni gatanya.

    Ubwenge buza ubujiji buhise. Isubireho ugifite igihe.

    Isubireho ugifit uburyo

    Njye inama nakugira nuko wakwicara ukaganira numufasha Wawe mugashaka umuti wicyo kibazo, kuko ntawananirwa gutera akabariro ahubwo nuburyo buke, arko icyo nkunengaho nuko warubizi ntubimubwire, wabwiwe Niki nuko atazi gutera akabariro utarabikoraga mbere, isubireho rero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa