skol
fortebet

Menya ibituma umukunzi wawe agutendeka ntabikubwire

Yanditswe: Monday 15, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi usanga abantu benshi bahora mu marira ngo abakunzi babo barabatendeka cyangwa ngo babaca inyuma nyamara akenshi usanga hari ababigiramo uruhare kugirango bibabeho.

Sponsored Ad

Ni byinshi byagiye bigaragara bituma bamwe mubakundana bacana inyuma,bimwe muribyo twavuga ni:

Gushaka ibyamirenge(ibintu na mafaranga)

abenshi hari igihe baba bafite abakunzi ariko ugasanga batanyurwa nibyo babaha cyangwa se babakorera, bagahitamo gushaka abandi kugira ngo bahabwe bya bindi babuze ku ruhande.

Ibyo rero barabikora kandi akaguma akakubwira ko mukiri kumwe kugira ngo nawe ukomeze umumenyere ibyo usanzwe umuha kandi na wawundi akamukomeza.

Kuba nta rukundo asanzwe yigirira

Iki ni kimwe mu bibazo byugarije abantu benshi muri rusange kuko usanga abakobwa biki gihe batakigira urukundo nyarwo. Ahura n’umuntu bakemeranya gukundana ejo yahura n’undi nawe akamwemerera urukundo. Benshi rero ntibaba banibuka ko bafite abakunzi ahanini kubera ikibazo cy’urukundo rwabaye ruke muri bo.

Agahararo

Bamwe mu bakobwa batendeka abahungu kubera guharara cyane kuko ashobora kuba akundana n’umuntu ejo yabona undi wateye imbere nawe agahita yifuza gukundana nawe kandi wawundi ntamuhakanire ko batakiri kumwe ahubwo agakomeza akamubeshya ko amukunda kugira ngo nawe atamutakaza. Usanga abakobwa bakora mwene ibi baba bahuzagurika mubyo bakora byose.

Ibi byose twabibutasa ko bijyana ni miterere y’umuntu kugiti cye gusa bidakwiye gushingirwaho ubigira urwitwazo rwo gutuma uca inyuma uwo muri murukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa