skol
Kigali
startimes

Menya ibyo wakorera umukunzi wawe bigatuma akomeza kukubaha no kugukundwakaza

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 September 2020 Yasuwe: 2670

1. Mu gihe uri kumwe n’uwo ukunda, jya ugerageza kumubwira mu ijwi ryoroheje ndetse akenshi nujya kumubwira akantu gasekeje cg se k’ibanga ujye ukoresha kumwongorera, ngo kuko ibi bituma yumva ibizongamubiri n’itandukaniro riri hagati yawe n’abandi.


Sponsored Ad


2. Gerageza kumufata mu kiganza igihe muri kumwe mugendana, ngo kuko ibi bituma akwiyumvamo cyane, akanumva ko utamuri kure.

3 . Niba kandi yagusuye, muhamagare umujyane mu gikoni mutegurane ifunguro. Urugero nk’umureti, agafiriti, gukaranga ubunyobwa n’ibindi. Ibi rero ngo biramushimisha kabone niyo mwateka ibitaryoshye.

4. Jya ukunda kumuha impano akenshi ndetse wibande kuzihendutse cyane rwose ngo kandi ujye ureba iyo atatekerezaga ko wamuha.

5. Kora ubushakashatsi umenye umwenda akunda muyo ufite hanyuma ube ari wo wambara igihe cyose muri kumwe.

6 . Numuramutsa, jya umuhobera cyane kandi umwegereye kabone niyo mwaba muherukana vuba.

7. Fata igihe umubwire mutemberane mujye ahantu kure n’amaguru kandi hitaruye nko ku mucanga, mu ishyamba n’ahandi.

8. Jya ukunda kumubwira ko ari we wenyine wifuza kandi utamubeshya.

9 . Fata akanya igihe muri kumwe umufate ku rutugu, umurebe mu maso na we akurebe, mumare nk’iminota ibiri mutavuga, ubone umubwire ko umukunda nibiba ngombwa unamusome utamuteguje.

10. Kora akantu kerekana ko mukundana igihe muri no mu bantu benshi.

11. Muririmbire kabone nubwo waba udafite ijwi ryiza ngo we biramshimisha

12. Mutumire aze musangire ifunguro haba mu rugo cyangwa se muri restora.

13. Mufate akaboko umurebe mumaso hanyuma umusome ku kiganza nurangiza uhite ugishyira mu gituza cyawe mu gice guherereyemo umutima (ibi biba byiza ngo iyo bikozwe n’umuhungu).

14. Jya umusaba uburenganzira bwo kumuhamagara kenshi.

15. Mu gihe wagize akazi kenshi, gerageza gushakisha byibura iminota mike ujye ahantu hatari urusaku hanyuma umuhamagare wibuke no kumubwira ijambo ngo “ndagukunda” (I love you).

16. Gerageza kumukorera ibintu bimwereka ko harimo ubwitange ariko wirinde kumubwira ko witanze. Wowe bikore, hanyuma we abibone utarinze kubimubwira.

17. Gerageza kumushushanyiriza ibyishimo byo kuba ari we muri kumwe mu rukundo.

18. Mufashe kwitoza kubwirana amagambo y’urukundo mu ndimi z’amahanga

19. Mujye mukorana gahunda zimwe na zimwe nko kujyana gusenga, kureba film, umupira n’ibindi bitandukanye.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Bebe

    Sha ibi nibyo kabisa.Niko mbana numutware wanjye pee

    1 month ago

Inzindi nkuru

Reba ibintu 10 umukobwa ashobora gukorera umusore bakundana bigatuma...

Kugirango umuhungu n’umukobwa bakundana bakomeze inzira yabo nziza...
23 October 2020 Yasuwe: 4879 0

Reba ibintu 15 bizakwereka umukobwa cyangwa umusore uzi gusomana...

Inzobere zivuga ko gusomana bifite akamaro kenshi mu buzima kuko birema...
22 October 2020 Yasuwe: 3894 0

Menya ibintu 20 umukobwa yakorera umukunzi we bigatuma yifuza...

Burya n’ubwo abasore bose badateye kimwe, hari ibintu bahuriyeho nk’imyumvire...
21 October 2020 Yasuwe: 4594 0

Reba uko wahorana umunezero mu rukundo n’ibintu ugomba gukora niba wifuza...

Urukundo ni urusobe rw’ ubuzima bwacu bwa buri munsi,gukunda no gukundwa...
19 October 2020 Yasuwe: 2382 0

Menya amategeko 10 azagufasha kuryoherwa n’urukundo

1. Ntuzahendahendere umuntu kugukunda cg kukwitaho (affection) kuko bigira...
16 October 2020 Yasuwe: 2615 0

Ihere ijisho amafoto agaragaza ibihe bidasanzwe Barack Obama n’umugore we...

Imyaka 28 irashize, Barack Obama na Michele Obama bari mu munyenga...
6 October 2020 Yasuwe: 3113 0