skol
fortebet

Menya impamvu 5 zitangwa zituma abagore baca inyuma abagabo babo bakajya gusambana

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

1.Kutamushimisha mu buriri

Ibuka ya minsi mukibana uko mu buriri byagendaga. Washoboraga no gukora imibonano inshuro 5 ku munsi kandi ukabikora buri munsi. None ubuzima bwarakomeye, amasaha menshi uyamara ushaka ibitunga urugo ugataha unaniwe cyane ugahirima wanitwa ngo urabikoze, ugasiga umumanitse ntumumanure.

Sponsored Ad

Ibi bizatuma umugore ahorana ubushake nutabumumara ashake ahandi yabumarira.

2.Ingeso

Hari abagore rwose bikundira imibonano cyangwa se akaba Atari yo akunda ariko abo bagendana, ibyo akunda bikamukururira mu mibonano n’abandi bagabo. Uretse ibyo hazanazamo akazi akora, amasaha agakoramo, imyambaro byose bizamukururiraho abagabo benshi, nuko ashiduke yabihaye.

3.Kwiyemera

Ntabwo umugore wese wiyemera, wihagararaho bivuze ko azaguca inyuma ariko ba bagore b’ibishongore n’ubukaka benshi bibaviramo guca inyuma abagabo babo dore ko banaca umugani ngo inyamaswa y’inkazi niyo nyiri inyama. Umugore bose barangarira, bashimira uko asa n’uko ateye, aba afite ibyago byinshi byo kuba yaca umugabo we inyuma kubera guteretwa na benshi.

4.Kwihorera

Waramubeshye arakuvumbura, cyangwa se wamuciye inyuma aragufata. Hari umugore utazabyihanganira nawe nabona umushaka amwihe Atari uko amukunze ahubwo ashaka ko biba kimwe kimwe. Gusa bene aba bagore akenshi abikora agirango ubimenye wumve uko na we yababaye ubwo wamuhemukiraga.

Ubusanzwe umugore kugira ngo ace inyuma umugabo we ahanini usanga ari we wabigizemo uruhare runini, bitewe n’ibintu bitandukanye batagiye bumvikanaho cyangwa se ngo bahuze, ni ku bw’iyo mpamvu abasomyi b’ikinyamakuru HOBE twahisemo kubakusanyiriza bimwe mu bintu 5 bitera umugore guca inyuma uwo bashakanye.

5.Kutamwitaho

Kuba umuha buri kimwe akeneye, sibyo gusa akeneye ngo abe yishimye. Amagambo meza y’urukundo utamubwira abandi bazayamubwira, nutamusohokana babikore, impano utamuha abandi bazazimuha abihe agaciro kuko wowe utabikora. Kandi mu nkuru ishekeje iyo umugore yishimye abumbura amaguru. Niba utamushimisha ngo ayakubumburire, hama hamwe ayabumburire abandi

Ibitekerezo

  • Twese twemera ko twaremwe n’Imana,Tujye tuyumvira,niba dushaka kuzabaho iteka muli Paradizo,binyuze ku Muzuko uzaba ku munsi wa nyuma.Muli Abaheburayo 13:4,Imana ibuza ABASHAKANYE "gucana inyuma".Birababaje kubona abacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi.Imana ntacyo ibabwiye.Abo bazahabwa igihano cyo kubura ubuzima bw’iteka,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Umuremyi atubuza.Bisobanura ko nta bwenge nyakuri bagira (wisdom).Kwishimisha mu busambanyi ni ukwiruka inyuma y’umuyaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa