skol
fortebet

Namuzanye iwanjye kugirango mufashe none yantwariye umugabo ubu ndenda gusara,Nkore iki koko?

Yanditswe: Thursday 02, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

- Nikururiye murumuna wanjye none aransenyeye
- Umugabo wanjye afitanye agakungu na murumuna wanjye ku buryo yabaye nka mukeba wanjye
- Namuzanye iwanjye kugirango mufashe none yantwariye umugabo

Sponsored Ad

Umubyeyi w’abana batatu yandikiye urubuga umuryango.rw ashaka gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ndetse anasaba inama z’uko yabigenza.

Uyu mubyeyi yatangiye agira ati: "Ushaka gufasha murumuna we cyangwa mwenewabo w’igitsina gore ntakamuzane iwe"

Uyu mugore witwa Claire, avuga ko yatwawe umugabo na murumuna we umukurikira bwa bwa gatatu, akaba yari amaze imyaka isaga 5 abana n’umugabo bashakanye bakanabyarana abana batatu ndetse babanye neza.

Yagize ati : ”Namukuye iwacu mu rugo muzana iwanjye ngirango mufashe, ejo hazaza he hazabe heza, ariko naje gutungurwa n’uko nyuma y’umwaka umwe tubana , yabaye mukeba wanjye akaba ashaka kuntwarira umugabo tubyaranye gatatu kose.

“Ushaka gufasha murumuna we cyangwa undi mwene wabo w’igitsinagore ntakamuzane iwe, byampaye isomo ntateze kuzibagirwa mu buzima... Nari mfite gahunda yo kuzamushyira mu muri iniverisite none arashaka kunsenyera kweli ”

Nabyukaga nigira gushaka imibereho ngasiga murumuna wanjye mu rugo rimwe na rimwe n’umugabo wanjye yabaga ahari, nkabasigana. Sinigeze na rimwe nkeka ko murumuna wanjye ashobora gutinyuka kunca inyuma. Igihe cyaje kugera abaturanyi bakabwira ko murumuna wanjye afitanye agakungu n’umugabo wanjye, nkabihakana ubimbwiye wese akaba umwanzi wanjye. Ariko igihe cyaje kugera ukuri kujya ahagaragara, umukobwa atangira guhinduka akajya ananshingana ijosi, sinkamenye ko ari mukeba wanjye.”

Akomeza avuga ko ubuzima bwo mu rugo bwagiye buhinduka umunsi ku munsi atangira kujya akubitwa, yateka ibiryo umugabo akabimena, akarya ibyatetswe na murumuna we gusa.

Isomo Claire yabonye ntiyifuza ko hari undi byagwirira: “Murumuna wanjye twonse ibere rimwe, yambereye mukeba arinjye wamwizaniye mu rugo, ndakubitwa kubera we, nicwa n’inzara, mva mu rugo nkangara ndara ku gasozi ijoro ryose, kandi mfite ibipangu nubakanye n’umugabo wanjye. Naramwirukanye umugabo wanjye arabyanga ahubwo arankubita mbese ubu barandenze neza neza. Abagore bagenzi banjye yaba abakiri bato cyangwa abamaze gukura.”

Ntihakagire uwikururira murumuna we mu rugo, kuko abakobwa b’iki gihe ntibakigira isoni nta mpuhwe bagira rwose, ibyambayeho sinifuza ko hari undi byabaho.

Bakunzi b’urubuga rwacu dukunda, umuryango.rw, mbandikiye ngirango mungire inama kuko kugeza ubu kugirango ngire undi mwanzuro nafata byangora, ndabinginze nimumbwire uko nabyitwaramo kugirango nongere nkundane n’umugabo wanjye nka mbere kuko aho bigeze mba numva ngiye nko gusara.

Ibitekerezo

  • yewe urukundo rwo rwararangiye ariko ubonye umukozi w’ Imana yabigukorera pe umugabo akakugarukira kuko uwo ni dayimoni imukoresha byambayeho nawe bikore kandi uzatanga ubuhamya .

    erega ntabwo arumukobwa wenyine uteza ikibazo mumuryango wabashakanye ahubwo nundi wese yagiteza
    jye mbona abashakanye badakwiye kubana nundi muntu wese cyeretse abana babo numukozi gusa
    inama nakugira icyambere ihangane kandi usenge umutorere umuryango umurege ugaragaze ikibazo ufite bizakemuka nibyanga
    mutandukane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa