skol
Kigali
startimes

Niba wanga imyambarire y’umukunzi wawe,reba ibintu by’ingenzi ukwiye kumukorera

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 22 February 2021 Yasuwe: 3817

Mu gihe uri umusore cyangwa se inkumi gusa ukabona imyambarire y’umukunzi wawe itakunyura,singombwa guhita ubimubwira, kuko akenshi bishobora kidatuma ahinduka ahubwo bikaba byabateranya.Muri iyi nkuru turareba ibintu by’ingenzi wahita umukorera kandi byamufasha.


Sponsored Ad


Mu gihe rero wifuza ko umukunzi wawe ahindura uburyo yambara, dore ibyo wakora :

1.Jya ukunda kumuherekeza iyo agiye guhaha imyenda

Saba umukunzi wawe ko wifuza ko mujyana igihe agiye kugur aimyend ango umufashe guhitamo. Gusa nabwo biba byiza kureka akajya akubaza uko ubyumva aho kugenda ushaka kumutegeka ibyo wowe ukunda.

2.Muhe impano z’imyambaro wifuza

Igihe wamuhaye impano ntukagendere ku byo asanzwe akunda kwambara ahubwo wowe wamuhitiramo ibyo ukunda. Iyo iyo mpano amaze kuyakira akaba yakwambar aibyo wamuhaye, ujye umubwira ko yabaye mwiza, ko aberewe n’andi magambo meza atuma akund aibyo yambaye kurusha ibyo yari asanganywe. Gusa na none ntabwo wakorengagiza ibyo akunda cyane ngo umugurire ibyo wowe wifuza ijana ku ijana.

Hurizamo hagati. Urugero niba akunda kwambara amabara udakunda ariko ukab aukund aforme yayo, icyo gihe uzamugurira forme akunda ariko ifite amabara wowe ukunda.

3.Irinde gutesha agaciro imyambarire ye

Burya iyo utesha agaciro ikintu umuntu akunda biba ari ukumutera imbaraga zo kurushaho kugikunda. Niba ari umukobwa wimubwira ko imyambaro yambara ari nk’iyy’indaya cyanwg ase ari umusore ngo umubwire ko yambara nk’abasore b’ibirara. Ibyo ntabwo byatuma ahinduka ahubwo byatuma mutandukana mubipfuye.

4.Musabe kwambara ibyo ukunda mu buryo bunyuze ku ruhande

Aho guhita ubimubwira ako kanya, sa nkuw’inyuza hirya no hino umubaza utubazo tuganisha ku kwambara ibyo ukunda ariko utabimutegeka. Urugero niba yambara ipantaro akayimanura cyane wamubaza uti: “ Ariko umunsi umwe uzagerageze wambare uzamuye ipantaro turebe uko uba umeze” nubwo atabikora ako kanya ariko bisigara mu mutwe akamenya ko aribyo ukunda nubwo utahise ubimubwira.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba impamvu z’ingenzi zituma umusore mumaze gusambana adakomeza kuguha...

Abagabo n’abasore abenshi wagira ngo inda ibabyara ni imwe, iyo mumaze...
7 February 2021 Yasuwe: 7448 3

Reba amagambo yuzuye urukundo uhora wibaza bikagushobera wakoherereza...

Urukundo ni nk’ifunguro cyangwa igihingwa. Rukuryohera kurushaho iyo...
8 January 2021 Yasuwe: 5607 0

Reba ibimenyetso bishobora ku kwereka umukobwa ushobora kwitwara neza mu...

Nkuko abantu twese tudahuje imico ndetse n’imitere y’umubiri ninako burya...
4 January 2021 Yasuwe: 8107 0

Reba inama zizagufasha cyane mugihe uwo ukunda usanze yikundira abandi...

Hari ijambo rikunze gukoreshwa n’abantu aho baba bagira bati “kunda ugukunda...
27 December 2020 Yasuwe: 4114 0

Reba ibibazo 10 ukwiye kubanza kubaza uwo mugiye kurushinga nibyo...

Akenshi uzasanga abenda gusezerana babazanya ibibazo bitandukanye harimo...
22 December 2020 Yasuwe: 6727 0

Reba amayeri 10 abakobwa bakunze gukoresha iyo bashaka gukatira...

Abakobwa burya bagira uburyo bwabo bavugamo ibintu, cyane ko ubusanzwe...
18 December 2020 Yasuwe: 5474 0