Kigali
startimes

Reba abasore umukobwa akwiriye kwirinda mu rukundo

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 7 June 2020 Yasuwe: 3900

Umuhanzi nyakwigendera Matata Christophe niwe wagize ati”Amaso akunda ntabona neza”. Nubwo ariko bimeze gutya hari abasore umukobwa aba akwiriye kwirinda mu rukundo cyane cyane uruganisha ku gushinga urugo.



Aba nibo basore umukobwa aba akwiriye kwitondera byaba ngombwa akabirinda:

1. Umusore ugenzwa no kuryamana nawe gusa

Umusore mutajya mwicara ngo muganire, umusore utajya akugira inama ahubwo buri gihe akubwira ko akumbuye kuryamana nawe. Mwahura akaba aricyo kiganiro gusa. Mwaba muri kumwe akaba ashaka ko muryanama gusa ibi byose bikwereka umusore utaguha agaciro.

2. Umunyamujinya

Imico y’umuntu ugenda uyibonera ku tuntu duto. Niba umusore mukundana arakara akagufata ukabona agiye kugukubita,niba umuntu wese umurakaje ahita akubita byerekana umuntu w’umunyamujinya kandi igihe muzabana uwo yazanakugirira nabi cyangwa akajya ahora aguhohotera.

3. Umusore udafite intego

Umusore udafite intego mu buzima na we ukwiriye kumwirinda. Umusore udafite inzozi aharanira kugeraho, umusore udafite icyerekezo cy’iterambere nawe yagusubiza inyuma cyangwa akakubera umutwaro.

4. Umusore ukundana n’abakobwa benshi

Uyu munsi wamufashe yaguciye inyuma, ejo ukamufatana n’undi mugore buri gihe ukamubabarira. Uyu muntu umeze gutya ugomba kumwirinda kuko ingeso ntago ipfa gukira, ahubwo yazanakwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Munabanye iyi ngeso yazayikomeza maze ukazahora wicuza impamvu wemeye kumubera umugore.

5. Umusore wumva ko abagabo baruta abagore muri byose

Umusore usuzugura abagore, wumva ko abagore ari abanyantege nke kandi ko nta nama nzima umugore yagira umuntu, uyu na we ntuzakundane na we kuko nta na rimwe azaha agaciro ibitekerezo byawe. Buri gihe niwe uzajya afata umwanzuro niyo yaba atari mukuri kandi urugo rwubakwa na babiri aho kuba umuntu kugiti cye.

6. Umusore utajya yemera amakosa

Umuntu utemerera ikosa ahubwo buri gihe akabigereka ku bandi bigaragaza ko ari umuntu udashobora kubahiriza inshingano ze uko bikwiriye.

7.Umusore uhora agusaba amafaranga

Umusore mukundana agahora agusaba amafaranga yo gukemura ibibazo bye cyangwa by’imiryango ye yitwaje ko wowe umurusha ubushobozi bene uyu musore ntarukundo aba afite ahubwo aba agamije kugutesha igihe.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mukadata ari kunsaba ko turyamana kugira ngo yemerere data kundihira...

Ndi umusore w’imyaka 21 nasoje kwiga amashuri yisumbuye gusa sinagize...
24 June 2020 Yasuwe: 3075 6

Reba impamvu isigaye ituma abasore birukira abakobwa bateye...

Umukobwa w’ikizungerezi akenshi usanga hari abasore benshi baba bamushaka...
24 June 2020 Yasuwe: 3691 1

Namuhaye ubusugi bwanjye habura icyumweru ngo turushinge bikurizamo guhita...

Burya gukunda no gukundwa biraryoha, hari igihe kigera kubera urukundo...
23 June 2020 Yasuwe: 5166 4

Irinde iyi myitwarire uzagira inshuti nziza nyinshi

Mu buzima bwa muntu, umuntu wese yumva ashaka gukunda agakundwa...
23 June 2020 Yasuwe: 2929 0

Reba imyitwarire itihanganirwa mu rukundo

Inzira yo gukundana isaba ubushishozi no kwitonda kuko iyo utabyitwayemo...
23 June 2020 Yasuwe: 2209 0

Aha niho hantu 4 ushobora gushakira urukundo

Umuntu uwari we wese yifuza kubona umukunzi byanashoboka bagashinga urugo...
22 June 2020 Yasuwe: 2233 0